Abaturage bo mu Murenge wa Shingiro, mu Karere ka Musanze, bavuga ko bahangayikishijwe no kutagira ivuriro ry’ibanze na rimwe mu Murenge wabo, bituma ababyeyi batwite, abana n’abarwayi muri rusange bajya kwivuza mu yindi Mirenge, bagakora urugendo rurerure bajyayo.
Bavuga ko iyo habaye impanuka, umubyeyi ufashwe n’ibise cyangwa umwana arwaye nijoro, kubona ubufasha byihuse bibagora cyane kuko bagomba gukora urugendo rurerure.
Mukantabana Devota, utuye mu Kagari ka Mudende, yagize ati: “Iyo umwana arwaye nijoro, cyangwa umugore agiye kubyara, kujya ku kigo nderabuzima cya Kimonyi bitwara igihe kirekire. Hari n’abahaburira ubuzima kubera kubura ubufasha bw’ibanze hafi yabo.”
Hakolimana Emmanuel, yongeraho ati: “Hari ubwo turara ku nzira dutegereje moto kugira ngo dutware umurwayi, ariko ugasanga no kuyibona biragoye. Iyo haba hari ivuriro ry’ibanze hafi, byadufasha cyane.”
Mukamana Vestine, umubyeyi w’abana batatu, na we avuga ko abana iyo barwaye ari bo bagirwaho ingaruka zo kubona ubuvuzi hafi.
Yagize ati: “Twe icyo dusaba ni uko twakubakirwa aho kwivuriza hafi vuba. Hari igihe abana barwara malariya cyangwa impiswi, tugahura n’imbogamizi zo kubona aho twivuza hafi. Iyo haba hari ivuriro ry’ibanze hafi, tuba dutekanye.”
Abaturage bavuga ko bamaze igihe basaba ko mu Murenge wabo rihubakwa, ariko ngo amaso yaheze mu kirere.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, avuga ko ikibazo cyo kutagira ivuriro ry’ibanze mu Murenge wa Shingiro gihari, ariko kiri mu igenamigambi ry’Akarere kizakemurwa vuba.
Yagize ati: “Ni byo koko, kugeza ubu Shingiro nta vuriro ry’ibanze ifite, ariko uri mu mishinga iri ku rwego rw’Akarere. Dufite gahunda yo kubaka ayo mavuriro mu Mirenge yose itayifite, Shingiro iri ku rutonde rw’ibyihutirwa.”
Umurenge wa Shingiro ufite ikigo nderabuzima kimwe gusa kandi na cyo ku kigeraho, hari bamwe mu baturage bigora kubera gutura kure yabo.
