Nduwayesu Elie ni umwe barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko we n’umuryango we bamaze imyaka 30 bazenguruka ibihugu bashaka ubuhungiro ariko kuri ubu akaba avuga ko amaze 30 mu mahoro.
Nduwayesu Elie avuga ko yavutse mu 1964, mu cyahoze ari muri Komini Kinigi, kuri ubu ni mu Karere ka Musanze, avuga ko nubwo yavukiye mu Rwanda na bwo baje bamutwite bavuye muri Congo. Ibi yabitangaje ubwo hibukwaga Abatutsi bazize Jenoside biciwe ku bitaro bya Ruhengeri.
Yagize ati : «Navukiye mu Rwanda ariko mama yaje antwite, Ababyeyi banjye bahungiye muri Uganda mu 1959, mu 1963 bajya muri Congo Kinshasa, bongera hugunga 1973 muri za 1980 baragaruka, mpungira muri Zaire ari n’aho nize amashuri, mbese twamaze imyaka myinshi twarabaye inzererezi mu gihugu cyacu.»
Yatangiriye amashuri mu cyahoze ari Zaire (Congo Kinshasa) mu 1974 afite intego yo kuzaba umurezi kugira ngo atoze abana urukundo azafate buri mwana nk’undi ashingiye ko yakorerwaga ivangura mu mashuri
Yagize ati: “Mu ishuri mu Rwanda naratotejwe kubera ivangura ry’amoko nakorerwaga, nasanze rero n’abana batojwe ibyiza babikurana.”
Yagarutse mu 1988 nyuma yo kujya mu bihugu nk’u Bwongereza, Canada n’ahandi ashakisha ubumenyi, ariko asanga ari ngombwa ko agaruka mu Rwanda.
Ati: “Byansabye ko muri iyo myaka ngaruka gufasha ababyeyi no kugira ngo mfatanye n’abandi kubaka u Rwanda cyane ko wabonaga hasa n’ahari agahenge, nahise rero njya muri Kaminuza y’Abanyamerika yari i Mudende icyo gihe nari mu kigero cy’imyaka 26 nahakoraga niga, uko nasohokaga baranyandikaga haba ku kazi no mu gihugu”.
Abari mu Rwanda ngo bashoraga babashishikariza gutahuka ariko kuri we yaje gusanga ari amayeri yo kugira ngo baze babice kuko muri 1989 ngo ni bwo yatahutse Abadiventiste bo mu Rwankeri, baje kumutumaho kubayoborera ishuri ariko ngo ni bwo yatangiye kubona uburakari bwa bamwe mu B anyarwanda bakoraga Jenoside.
Yagize ati: “Nahageze mu kwezi kwa mbere 1990 ndahaba ndabakorera nshyira mu bikorwa ibyo nifuzaga kugira ngo ntange uburere bwiza butarimo ivangura, bigeze mu kwa 10/1990 nko mu ma saa kumi ni bwo numvise ko Inkotanyi zaje kubohora u Rwanda nakundaga kugenda ku igare kuko ni yo siporo nakoraga, icyo gihe nari mfite irangamuntu yanditsemo Tutsi kuko nkimara kugera mu Rwanda bahise bampa iyo rangamuntu nta kuzuyaza kuko byari bizwi ko ndi Umututsi bagendeye ku bwoko, ariko uwo munsi ntabwo nzawibagirwa”.
Ku wa 4 Ukwakira 1990 ni bwo Burugumesitiri Mpiranyi yatumyeho Nduwayesu ngo abapasiteri bamumuzanire, amuhe ubutumwa bwe kandi koko babumugejejeho aho Mpiranyi yagize ati: “Uwitwa Nduwayesu Elie kuva ubu arafunzwe nako yitegure gupfa ”.
Kuva ubwo Nduwayesu yafungiwe iwe ari n’aho ngo yakomeje kwibera, adasohoka arinzwe n’abasirikare ba Habyarimana bagera kuri 12, basimburanaga ku rugo rwe aho yari acumbitse mu Rwankeri, ngo umunsi ku wundi yabaga yiteguye kwicwa kuko ngo muri icyo gihe umujinya wari ukomeye.
Yagize ati: “bamfungiye mu nzu iwanjye, ngira amahirwe nari mfitemo ibiribwa njyewe banyitaga ngo ndi Umujenerali wo mu Nyenzi Inkotanyi(RPF Inkotanyi) mfitemo icyuma natekagaho nari nshoboye kwirwanaho kuko n’umugati narawikoreraga, hafi aho rero hari ibarizo byari itegeko ko nibura buri gitondo hazaga umuntu wo kunyica mu mutwe akantuka anyita Umututsi, Inzoka, bene wanyu batumariye abantu na twe turakwica n’ibindi byinshi bibi bahageraga saa mbiri kugera saa tatu nyuma ya saa sita na bo bagasimburwa n’abandi, nihereraga mu nzu kuko nari mfitemo ubwiherero
Nduwayesu yababajwe nuko muri ibyo bihe abo basenganaga n’abo bakoranaga ntawamurebaga n’irihumye kuko baramwitaje baramutoteza ari n’aho ahera avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari yatwaye ubwenge n’imitima y’abantu bahinduka inyamaswa.
Yagize ati: “Muri icyo gihe n’ubwo wumva nkubwira ko natotezwaga ngatukwa umenye ko byose byakorwaga na bamwe mu bo twasenganaga, ukibaza koko niba umuntu mwasenganaga ari Pasitoro wawe, mugenzi wawe ibihe byakomera akagera ubwo yumva yakuvutsa ubuzima bwawe, ugira ngo biriya bintu byari byoroshye abantu bari babaye nk’ibikoko. Inyamaswa zirusha abantu ubwenge, none se wigeze ubona aho imbwa irya inyama z’iyindi, ariko abantu baryaga imitima ya bagenzi babo muri Jenoside.”
Nduwayesu yaje kuvanwa Rwankeri ku wa 9 Ukwakira 1990, abapolisi n’abapasiteri baje kumusaka mu nzu ye, bamubaza impamyabumenyi ze, na Pasiporo arazibaha ariko banamubwira ngo twarabakijije none mugiye kutwica, Nduwayesu icyo gihe ngo nta jambo yari afite yarinumiye.
Yagize ati: “Banyurije imodoka tujya ku rundi rugo rw’umusore nawe twakoranaga aho kandi nawe se yari umupasitori aho, na we bamwinjizamo badufungira kuri Komini ya Nkuri, bukeye abantu baza kudushungera kandi muri iyo minsi yose ntabwo twaryaga, bavuze ko Perefe adutegereje, tujya gufata uwo bitaga Masabo wayoboraga ibitaro bya Rwankeri batuzengurutsa hose batwita Inkotanyi”.
Nduwayesu iyo atanga ubuhamya bwe akubwira ko yabuvuga bikamara hafi imisi nk’itanu kuko ngo yahuye n’inzira y’umusaraba mu buryo bukomeye.
Yagize ati: “Ubuhamya bwanjye ni burebure wa mugabo we keretse uzafate iminsi nk’itanu, bamvanye Nkuri bangeza hano imbere ya gereza ahahoze burigade, badufungiye mu kumba nibura kajyamo abantu babiri tukajyamo turi 20, ntabwo wabonaga aho uhagarara, uretse kurindira ko umuntu muri mwe apfa ukabona aho uhagarara”
Ati: “Banjyanye kwa Opiji ngo bagiye kunkorera idosiye, opiji ambwira ko ngo kubera ndi Umututsi nkwiye gupfa, naramubwiye nti niba kuba ndi Umututsi bivuze gupfa zana mbisinyire mbere y’uko mfa nawe ubisinyire.”
Nduwayesu akomeza avuga ko ngo amalisiti yari yarakozwe aho ngo we yasanze ari nomero ya 7 mu bantu ibihumbi 3 by’Abatutsi bari kuri urwo rutonde.
Nduwayesu Elie mbere y’uko apfa mu gihe yari guhatwa ibibazo n’uwari kumukorera idosiye bose babanje gukora inyandiko igira iti: “Nduwayesu Elie kuko ari Umututsi wize akwiye gupfa.”Nanjye Nduwayesu Elie ubwo amategeko y’u Rwanda ariko avuga ko Umututsi wize apfa nanjye nemeye gupfa.”
Nduwayesu ngo yakomeje kugaraguzwa agati kugeza ubwo bamujyanye mu cyahoze ari Gereza ya Ruhengeri ubu Igororero rya Musanze, basabye abagorwa ko bamwica maze ngo na bo bavuga ko nta cyaha bamubonaho yarafunzwe mu rwego by’ibyitso kugeza akuwemo n’Inkotanyi ubwo zageraga mu mujyi wa Musanze, zakomeje kumurindira ubuzima kugeza zibohoye u Rwanda burundu.
Kuri ubu Nduwayesu ashima Inkotanyi zabohoye u Rwanda, kuko zatumye nyuma yaho agera ku ntego kuko afite ibigo by’amashuri hafi mu gihugu hose bizwi nka Wisidom afite abanyeshuri basaga ibihumbi 4, atanga akazi kuri benshi, afite abana bane, yifuriza urubyiruko gukomeza kuba maso birinda amacakubiri. Cyane ko biga mu mashuri ntibacunaguzwe ngo bahagurutswe mu ishuri nk’uko ari bwo buzima yabayemo.