Abahagarariye inyungu za gisirikare mu bihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga bakorera mu Rwanda bagaragaje ko banyuzwe n’uburyo u Rwanda rufasha abavuye mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), barimo abarwanyi ba FDLR, Nyatura n’indi mitwe gusubizwa mu buzima busanzwe.
Babigaragarije mu ruzinduko rwabereye mu Kigo cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze, kizwiho gusezerera no gufasha mu gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro.
Lt. Col. Mpakaniye Emelien, ufite imyaka 51, akaba akomoka mu Karere ka Karongi, umwe mu bahoze muri FDLR wamaze imyaka irenga 20 mu mashyamba ya Congo, yavuze ko we yaje mu Rwanda asa n’uwiyahura ariko ngo ibyo yibwiraga n’ibyo yabwirwaga birahabanye cyane.
Yagize ati: “Nageze i Mutobo ntazi uko bizagenda, ariko nahasanze uburyohe bw’ubuzima n’ubusabane n’abandi. Twigishwa imyuga, tukaruhuka mu mutekano, tukaganirizwa ku buryo twiyubaka, n’amateka yaranze uru Rwanda kugeza Jenoside iba. Si nigeze ntekereza ko igihugu cyanjye cyangirira imbabazi nyuma y’imyaka nari maze mu ishyamba ngamije kuzagitera.”
Mbare Amos na we wahoze muri FDLR , wari umaze imyaka imyaka 15 mu mashyamba aharanira kuzatera u Rwanda yavuze ko ingabo z’u Rwanda ziramutse zimubOnye zahita zimwica kuko bajyaga bahabwa amakuru ko utashye bamufata amajwi barangiza bakamwica, ariko ngo si ko yabisanze.
Yagize ati: “Icyo nasanze hano ni umutima wa kimuntu. Twakiranywe impuhwe turi abantu baba mu buzima bwiza kurenza uko twari tubayeho, duhabwa ubuvuzi, twiga imyuga idufasha gutangira ubuzima bushya. Abashinzwe Mutobo batwitaho, batwereka ko dufite agaciro nk’abandi Banyarwanda.”
Umwe mu basirikare uhagarariye igihugu cye mu Rwanda Lt. Col. Jessica BOROWICZ, wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yavuze ko uburyo u Rwanda rwakira abavuye mu mashyamba ari igisubizo gikomeye ku kurwanya ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri Afurika y’Iburasirazuba no muri Afurika yose muri rusange, ndetse na gahunda nziza y’ubumwe n’ubwiyunge u Rwanda rwiyemeje.
Yagize ati: “Twasanze u Rwanda rwarakoze ibintu ku rwego rwo hejuru kandi bishimishije. Uburyo bakira abaje bava mu mashyamba, uko babitaho, uko babigisha n’uko babafasha gutangira ubuzima bushya ni icyitegererezo mu Karere. Iki kigo kiri gutanga umusanzu ukomeye mu kugarura amahoro arambye.”
Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe abari Abasirikare (RDRC), Valérie Nyirahabineza, yavuze ko kuba abahagarariye ingabo n’imiryango mpuzamahanga baza ari uburyo bwiza bwo kwirebera aho ibikorwa byo gusubiza abarwanyi mu buzima busanzwe bigeze, kandi bikabafasha kubwira amahanga ishusho nyayo y’u Rwanda.
Yagize ati : “Twifuza ko inshuti z’u Rwanda, imiryango mpuzamahanga n’abahagarariye ingabo mu bihugu bahagarariye hano babona n’amaso yabo ibyo dukora. Mutobo ni ahantu h’ingenzi mu kugarura amahoro, mu gufasha abahoze mu ngabo kwiyubaka, no mu kubarinda kongera kujya mu mitwe yitwaje intwaro. Ni urugendo rwo kububakira ejo hazaza heza, ibi ni ibigaragaza ko u Rwanda ibyo ruvuga ari ukuri.”
Yongeyeho ko uru ruzinduko rubafasha gusobanukirwa uruhare rw’u Rwanda mu guhashya ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, no gutanga urugero mu kugarura amahoro arambye mu Karere.
Uru ruzinduko rwanijeje abashyitsi ko uburyo u Rwanda rukorana ubushishozi n’ubumuntu mu kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye mu ngabo ari intwaro ikomeye mu kubaka umutekano n’amahoro arambye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba na Afurika muri rusange.


