Ubwinshi bw’abarwayi mu Bitaro bya Ruhengeri butuma basangira ibitanda
Ubuzima

Ubwinshi bw’abarwayi mu Bitaro bya Ruhengeri butuma basangira ibitanda

NGABOYABAHIZI PROTAIS

January 12, 2025

Abagana Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri mu Karere ka Musanze batewe inkeke n’uburyo abarwayi basigaye bararana kubera ubuke bw’ibitanda budahuye n’ubwiyongere bw’abarwayi bahabwa Ibitaro.

Abarwaza n’abandi bivuriza muri ibyo Bitaro byo ku Rwego rw’Intara barasaba ubuyobozi gukemura icyo kibazo babona gishobora kuvamo kwanduzanya indwara.

Umwe mu barwaza ukomoka mu Karere ka Nyabihu wiswe Nsanzimfura Bernard ku bw’umuteknano we, yavuze ko ku bitanda hari aho usanga abarwayi babiri baryamye ku gitanda kimwe

Avuga ko ibyo bibatera impungenge, ati: “Njyewe maze hano amezi agera kuri abiri mparwarije umwana, ariko hari ubwo rwose abarwayi baba benshi bakabura uko babibegenza muganga akamuzana mu gihe umutu yakwita ko ari ubufasha bwihutirwa ukabona arahagumye.”

Yakomeje agira ati: “Ibi bintu rero tubibonamo ikibazo gikomeye cyane, kuko abarwaza na bo ubwabo ntabwo babona uko bita ku barwayi babo mu buryo bwisanzuye. Twifuza ko byakwitabwaho kuko harimo ingaruka nubwo zitagaragara ako kanya ariko zazagaragara mu minsi iri imbere.”

Mukamwiza Egidia we asanga kuba abantu barara ku gitanda kimwe ari ingaruka zikomeye; ati: “Hari nk’uje kurara ku gitanda kimwe n’undi umwe arwaye ibicuranme, amacinya se, undi yenda arwaye malariya urumva izo ndwara zabura gufata umwe muri bo? Ubwo se ko hari n’ababa barwaye indwara z’uruhu nk’ise, ibihushi, ubwo ntiyakwanduza mugenzi we? Ndasaba ko hashakishwa uburyo abarwayi bajya bisanzura.”

Dr. Muhire Philibert, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Ruhengeri, na we ashimangira ko abarwayi bashobora kuryama ku gitanda kimwe ari babiri cyangwa batatu, ashingiye ku mubare muke w’ibitanda bafite.

Yagize ati: “Dufite ibitanda bike cyane cyane ahakirirwa indembe hariya habamo ibitanda 12 gusa kandi twakira abantu benshi ku munsi. Namwe murabizi ibi bitaro bituriye umuhanda munini Kigali- Musanze-Rubavu, abo bose nk’iyo bakomeretse bazanwa muri ibi bitaro ntibyabuza ubucucike rero , ikindi ni uko n’abandi baturuka mu bigo nderabuzima byo mu tundi Turere nka Burera, Nyabihu na Gakenke bitewe n’aho baba baherereye bose bazanwa hano.”

Yavuze ko bafite icyizere cy’uko icyo kibazo kizakemuka mu minsi iri imbere kubera umushinga bafite wo kuvugurura ibyo bitaro, bikagera ku rwego rurushijeho gutanga ituze n’umutekano.

Biteganywa ko mushinga wo kubaka Ibitaro bya Ruhengeri uzatwara miliyali 103 z’amafaranga y’u Rwanda, bikazaba byubatse mu nyubako zigeretse.

Igice cyagenewe ubuvuzi bw’ababyeyi n’abana kizaba kirimo ibitanda 220 n’imashini zigenewe kwita ku bana bavukanye ibibazo cyangwa bavutse igihe kitaragera.

Biteganyijwe kandi ko hazashyirwa inyubako izafasha abarwayi bakeneye kubagwa izaba ifite ibyumba 12, ishami ry’ubuvuzi bw’ababyeyi rizaba rigizwe n’ibyumba bine, ishami ry’ubuvuzi rishingiye ku gucisha abantu mu byuma bitanga ishusho y’uburwayi n’ibindi.

Ibitaro bya Ruhengeri bimaze imyaka isaga 80 byakira abarwayi hagati ya 250 na 300 ku munsi, baba baturutse mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru kimwe n’abo mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda nka Uganda n’ahandi.

Bamwe mu barwaza bafite abarwayi mu Bitaro bya Ruhengeri

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA