Abaturage bo mu Karere ka Musanze baravuga imyato gahunda yo kwizigamira binyuze mu matsinda, ko yabaye igisubizo gifatika ku bibazo by’amikoro bahuraga nabyo, cyane cyane mu gihe cyo kwishyurira abana amashuri no kwivuza.
Iyo gahunda ishingiye ku kwishyira hamwe kw’abaturage bakizigamira amafaranga make make, buri munyamuryango atanga umusanzu ungana n’amafaranga 3000, hanyuma bakajya batanga 2000 buri kwezi ariko buri munyamuryango akaba yemerewe gufatamo inguzanyo ku nyungu bumvikanyeho mu gihe cy’umwaka bizigamira ngo bakuyemo inyungu ifatika ibafasha kwikura mu bukene.
Nubwo ayo mafaranga asa nk’aho ari make, uko agenda ahurizwa hamwe mu itsinda agera ku kigero gifatika, ku buryo abanyamuryango bashobora kuyaguza bakungukira hamwe.
Bamwe mu babyeyi bagize ayo matsinda bagaragaza ko byabahinduriye imibereho.
Muhorakeye Egidia ni umwe mu babyeyi batuye mu Karere ka Musanze Umurenge wa Muhoza.
Yagize ati: “Twari tumenyereye kubona amafaranga y’ishuri ari ikibazo gikomeye. Twafashe icyemezo cyo kwizigamira make make mu itsinda. Uyu munsi, n’ubwo twatangaga 3000 gusa, twageze ku rwego rwo kugabana amafaranga agera ku bihumbi 180, bituma nishyurira abana banjye ishuri nta guhangayika.”
Maniragaba na we aba mu matsinda, ashimangira ko kwizigamira mu matsinda byamuhaye icyizere cy’ejo hazaza.
Yagize ati: “Twabonye ko kwizigamira turi benshi biturinda gusesagura amafaranga kandi bikadufasha kuyateganyiriza ibikenewe. Ubu abana bacu biga neza kandi twishyura ku gihe.”
Si abizigamiye bose bagira amahirwe yo kubona ibisubizo byihuse nk’uko Ntuyenabo Elias umwe mu baturage wo muri Musanze yemera ko atigeze yinjira mu matsinda yo kwizigamira, avuga ko byamugizeho ingaruka zikomeye.
Yagize ati: “Mu gihembwe cyashize nagize ikibazo gikomeye cyo kubona amafaranga y’ishuri. Sinari narizigamiye, nta tsinda narimo, bituma mbura aho nyakura. Byatumye umwana atinda gusubira ku ishuri, bituma menya ko kwizigamira ari ingenzi cyane.”
Uyu muturage avuga ko ubu yafashe icyemezo cyo gushaka itsinda akinjiramo, kugira ngo yirinde kongera guhura n’ibibazo nk’ibyo mu bihe biri imbere.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Claudien Nsengimana, yashimye cyane iyi gahunda yo kwizigamira mu matsinda, ayigaragaza nk’inzira ifatika yo guteza imbere imibereho y’abaturage.
Yagize ati: “Kwizigamira ni umuco mwiza ugomba kuranga buri muturage. Turashimira abamaze kubishyira mu bikorwa kuko bagaragaje ko amafaranga make ashobora kubyara umusaruro munini.”
Yakomeje ashishikariza abaturage bose kwirinda gusesagura amafaranga mu minsi mikuru isoza umwaka n’itangira uwundi, ahubwo bakayateganyiriza iby’ingenzi birimo amashuri y’abana n’ubwisungane mu kwivuza.
Yongeyeho ko Akarere kazakomeza gushyigikira ibikorwa byose bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu bufatanye n’ubwizigame.
