Musanze: Umuhanda w’ibiziba wahagaritse imigenderanire mu mujyi
Imibereho

Musanze: Umuhanda w’ibiziba wahagaritse imigenderanire mu mujyi

NGABOYABAHIZI PROTAIS

January 9, 2026

Abaturage batuye n’abakoresha umuhanda uzwi nko ku Ibarabara rya Gatandatu riherereye mu Kagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza ya I, Akarere ka Musanze, imbere y’Ishuri rya Muhoza, baravuga ko babangamiwe bikomeye n’uyu muhanda wangiritse wuzuye amazi n’ibyondo, ku buryo wabaye inkomyi ku migenderanire yabo ya buri munsi.

Bavuga ko igihe imvura iguye, uyu muhanda wuzura ibiziba n’ibyondo ku buryo imodoka, moto n’abanyamaguru bagorwa no kuwunyuramo. Ibi ngo bigira ingaruka ku isuku y’umujyi no ku mibereho yabo ya buri munsi, bityo bagasaba ko wakorwa vuba.

Zigama Antoine, umwe muri abo baturage utuye muri ako gace, yagize ati: “Uyu muhanda warangiritse cyane. Iyo imvura iguye, amazi arahareka ku buryo tudashobora kuwunyuramo. Hari igihe tumara iminota myinshi dutegereje aho twanyura, kandi rimwe na rimwe tukanyura mu byondo byinshi, twifuza ko bashyiramo kaburimbo kuko aha ni mu Mujyi rwagati.”

Iki kibazo kigaragarira cyane abanyeshuri biga ku ishuri rya Muhoza, cyane cyane mu bihe by’imvura.

Umwe mu banyeshuri witwa Rukundo Desire, yagize ati: “Iyo tuje ku ishuri mu gihe cy’imvura, kwambuka uyu muhanda biratugora cyane. Ibyondo biba byinshi ku buryo hari abo usanga bakuramo inkweto, bakazitwara mu ntoki, bagera ku ishuri bakoga ibirenge mbere yo kwinjira mu ishuri.”

Umwe mu bacuruzi bakorera muri aka gace na bo bavuga ko iyangirika ry’uyu muhanda ryabagizeho ingaruka zikomeye.

Umwe muri bo yagize ati: “Abakiliya baragabanyutse cyane. Abantu bagira ubwoba bwo kuza hano kubera uko umuhanda umeze. Abafite amacumbi turi kubihomberamo, kuko abashyitsi benshi bahitamo kujya ahandi hatagerwa n’ibyondo, umuti urambye ni kaburimbo gusa.”

Abandi bacuruzi na bo bavuga ko kugabanyuka kw’abakiliya kwatumye batakaza inyungu, bityo bagasaba ko ubuyobozi bwabafasha uyu muhanda ukihutishwa gukorwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, avuga ko iki kibazo bakizi kandi kiri mu byo ubuyobozi bwitayeho, kuko biteganyijwe ko hazajya kaburimbo.

Yagize ati: “Ikibazo cy’uyu muhanda turakizi cyane, kandi kiri muri gahunda z’Akarere. Mu minsi iri imbere, nyuma y’uko imirimo yo gutunganya indi mihanda iri gukorwa mu nkengero z’Umujyi wa Musanze izaba irangiye, n’uyu muhanda uzakorwa kugira ngo worohereze abaturage n’abawukoresha.”

Uretse imigenderanire, biteganywa ko uyu muhanda niwuzura uzarushaho kugira uruhare mu kurimbisha Akarere ka Musanze.

Umuhanda wo mu rya 6 ubangamira abajya gusengera kuri ADPR Musanze
Umuhanda wuzuyemo ibyondo utuma abantu batagenda

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA