Umurambo wa Musangwamfura, warohamye mu kiyaga cya Ruhondo ubwo yari mu gikorwa cyo kuroba, wabonywe nyuma y’iminsi icyenda utaruburuka, bitera agahinda n’amarira abatuye mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze.
Nyakwigendera Musangwamfura bivugwa ko yari amaze imyaka myinshi akora umwuga wo kuroba, yagiye mu kiyaga nk’uko asanzwe abikora, ararohama. Inzego z’umutekano wo mu mazi zahise zitangira ibikorwa byo kumushakisha, ariko byari bigoranye bitewe n’ubujyakuzimu bw’aho byabereye.
Ni impanuka yabaye ku wa 29 Nyakanga 2025 ubwo yari arimo kuroba mu kiyaga akaza kurohama, umurambo we bakawushakisha bagaheba, impanuka bamwe bavuga ko yatewe nuko ngo atari yambaye agakoti abatwara ubwato cyangwa se ababugendamo bambara kugira ngo birinde.
Abaturage babanaga na nyakwigendera bavuga ko iminsi icyenda bari bamaze bategereje umurambo wa Nyakwigendera byabababaje, ngo kuko uko umunsi wahitaga ni ko bagendaga bata icyizere cyo kuzabona umurambo we, byabashenguraga mu mitima.
Yagize ati: “Twabuze umuturanyi yakoze impanuka mu mazi, kuva yagwamo icyumweru kirenga kirashize. Twahoraga dutegereje umurambo we twirirwaga ku kiyaga tugataha tutamubonye, nkeka ko yari yaragiye hasi kure kuko iki kiyaga gifite ubujyakuzimu burebure, ashobora rero kuba yari yarahagamye mu bitare byo hasi.”
Akomeza agira ati: “Ariko nyuma y’iminsi 9, umurobyi mugenzi we yagiye kuroba ashoye urushundura kubera ko haje kuza umuyaga mwinshi abona Musangwamfura ni we uzamutse yego turababaye ariko nanone twishimiye ko tumubonye tugiye kumushyingura.”
Nyirahabimana Epiphanie wo mu Murenge wa Gacaca yagize ati: “Uyu mugabo asanzwe ari umurobyi, yarohamye mu gihe
cya saa kumi n’ebyiri, twamenye ko yarohamye ari mu bwato, ariko atambaye ikoti ni kimwe mu byatumye arohama.”
Yongeraho ati: “Ibi rero bidusigiye isomo ko dukwiye kujya tujya mu bwato twambaye neza twikwije mu rwego rwo kwirinda impanuka, gusa kuba tubonye umurambo we na twe turaruhutse, kandi twiyemeje ko tuzakomeza gukeburana tujya mu bwato twambaye amakoti arinda kurohama.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, wari mu gikorwa cyo kurohora umurambo wa Musangwamfura, na we ashimangira ko kubura umuntu azize impanuka bibabaza ariko anasaba abaturage gufata ingamba zo kwirinda impanuka cyane cyane nk’izo mu mazi, ku bakoresha ibiyaga mu mirimo yabo ya buri munsi.
Yagize ati: “Turakangurira abakorera cyangwa bagendera mu kiyaga cya Ruhondo gukoresha ibikoresho by’umutekano, birimo ubwato butekanye, udukoti turinda kurohama (gilets de sauvetage), ndetse no gukurikiza amabwiriza agenga umutekano wo mu mazi.”
Nyuma yo kuboneka, umurambo wa Musangwamfura wasuzumwe n’abaganga bemeza ko yapfuye azize impanuka y’amazi. Nyuma y’isuzumwa, umurambo wahise ushyikirizwa umuryango kugira ngo ushyingurwe.
Urupfu rwa Musangwamfura rusigiye isomo rikomeye abaturiye ibiyaga, aho abaturage bemeza ko ubuzima busumba byose, kandi ko umutekano wo mu mazi ari inshingano ya buri wese. Ko ari ngombwa gukoresha ibikoresho bikwiye mu bwirinzi no kutarangara, cyangwa abantu bakumva ko bamenyereye amazi bagapfa kuyishoramo.