Musanze: Umusore yatemaguye insina z’ababyeyi be harakekwa ubusinzi
umutekano

Musanze: Umusore yatemaguye insina z’ababyeyi be harakekwa ubusinzi

NGABOYABAHIZI PROTAIS

August 11, 2025

Dusingizimana Emmanuel, w’imyaka 20 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Cyivugiza, Akagari ka Ruyumba, Umurenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, yatemaguye insina z’ababyeyi be bamuhagarika amaze gutemamo 25, harakekwa ubusinzi bukabije.

Umwe mu baturanyi, wahawe izina rya Nyiramana Béata, avuga ko uriya musore ari umuntu ukunze kunywa inzoga nyinshi cyane iz’inkorano ndetse ko bivugwa ko yaba anywa n’itabi harimo n’urumogi.

Yagize ati: “Uyu musore tumaze igihe tumubona asinda cyane, rimwe na rimwe akitwara nabi mu rugo iwabo no mu baturanyi. Twagerageje kumugira inama kenshi, ariko ntahinduka. Ibi byabaye ni urugero rubi ku rubyiruko rukwiye kwirinda ibisindisha, kuko bisenya umuryango na Nyirukubikoresha ubwe.”

Aya makuru kandi yemejwe n’inzego z’umutekano aho zivuga ko koko uwo musore yasindiye ahitwa Ruyumbu, agarutse mu rugo akubita ababyeyi be, abaraza hanze, hanyuma ajya mu murima atema insina 25. Abaturage ndetse n’irondo ry’Umudugudu bafatanyije kumufata, bamugeza kuri sitasiyo ya Polisi ya Nkotsi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yemeje iby’aya makuru, koko byatewe n’ubusinzi nk’uko ngo ibimenyetso bya mbere bibigaragaza

Yagize ati: “Ni byo koko, uyu musore yakoze ibi bikorwa bigayitse atema insina nyuma yo gutongana n’ababyeyi be. Ubusinzi bukabije ni imwe mu ntandaro z’urugomo mu ngo no mu baturage. Turasaba urubyiruko n’abaturage bose kwirinda ibiyobyabwenge n’ibisindisha, kuko bitera amakimbirane, bikangiza umutekano, ndetse bigasenya ejo heza h’ababikora.”

Kugeza ubu ukekwaho gutema ziriya nsina afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nkotsi.

Ingingo ya 177 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange (Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018) ivuga ko Umuntu wese wangije ku bushake imyaka iri mu murima cyangwa ku butaka bw’abandi ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu kuva ku mafaranga 500 000 Frw kugeza kuri 1,000,000 Frw, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Dusingizimana yatemye insina bikekwa ko yari yasinze
Ubusinzi ni bwo bikekwa ko ari yo ntandaro yo gutema insina

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA