Mu Karere ka Musanze, habereye igitaramo cy’ubutwari cyateguwe mu rwego rwo kwitegura Umunsi w’Intwari, kigamije kwigisha urubyiruko n’abandi Banyarwanda amateka yaranze u Rwanda n’amateka y’Intwari z’u Rwanda, binyuze mu ndirimbo, imbyino n’ubutumwa butandukanye.
Iki gitaramo cyabaye umwanya wo kwibuka no kuzirikana ubutwari bw’abagore n’abagabo bitangiye u Rwanda, by’umwihariko intwari zagize uruhare rukomeye mu kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abacyitabiriye bagaragaje ko cyabasigiye isomo rikomeye ryo gukunda Igihugu, gusigasira indangagaciro z’Umunyarwanda no kwiyemeza kugikorera.
Urubyiruko rwinshi rwitabiriye iki gitaramo rwavuze ko rwungukiyemo byinshi, rushimira imiyoborere myiza y’u Rwanda yabahaye amahoro, umutekano n’icyerekezo cy’ejo hazaza, nk’uko Mahirwe Gilbert umwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye abivuga,
Umwe muri bo yagize ati: “Twigiye byinshi ku mateka y’Igihugu cyacu n’ubutwari bw’intwari. Turashimira imiyoborere myiza yaduhaye igihugu gitekanye n’amahirwe yo kwiga no kwiteza imbere. Natwe twiyemeje gukunda Igihugu no kukigirira akamaro, nyuma yo kumva impanuro n’ibitekerezo twahawe n’ubuyobozi n’abahanzi.”
Ikirezi Marie Pacific, yavuze ko iki gitaramo cyamufashije gusobanukirwa ko ubutwari atari amateka yo gusoma gusa,
Ati: “Ubutwari ni indangagaciro zigomba kuturanga mu buzima bwa buri munsi. Twigiye hano ko natwe dufite inshingano zo kwirinda amacakubiri no kubaka u Rwanda rwunze ubumwe, kandi tukumva ko aho u Rwanda rugeze habaye kwitanga kwa bamwe mu Banyarwanda b’intwari.”
Umuhanzi Mariya Yohani, mu butumwa bwe yagejeje ku rubyiruko, yashishikarije abakiri bato gukunda Igihugu no gusigasira amateka yacyo, yibutsa ko hari urubyiruko rwiyemeje kwitanga mu 1994 rugakura u Rwanda mu icuraburindi.
Yagize ati: “Ababohoye u Rwanda bari urubyiruko rufite urukundo rw’Igihugu n’icyerekezo. Biyemeje kukibohora no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. N’uyu munsi, urubyiruko rufite inshingano zo gukomeza kubaka no kurinda u Rwanda.”
Lieutenant Colonel Claver Mazimpaka wo mu ngabo z’u Rwanda, muri Diviziyo ya 2 ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru ifite icyicaro mu Karere ka Musanze, yashimiye abahanzi n’abitabiriye iki gitaramo cyateguwe hagamijwe kwitegura Umunsi w’Intwari.
Yashimangiye ko abakurambere b’intwari ari bo bahanze u Rwanda bakarwagura binyuze mu kurwitangira, agaragaza ko abahaye u Rwanda ubuzima bitanze batizigama.
Yagize ati: “Intwari zacu zubatse u Rwanda binyuze mu kurwitangira. Ubutwari bwabo bwashingiraga ku bumwe bw’Abanyarwanda, kandi ubwo bumwe ni bwo nkingi y’iterambere ry’Igihugu.”
Yakomeje asaba urubyiruko kugira umuco n’imitekerereze y’ubutwari, harimo kubahiriza indangagaciro ziranga Umunyarwanda.
Yagaragaje ko icuraburindi ryagejeje Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryatewe n’amacakubiri yashyizweho n’abakoloni ndetse bamwe mu bayobozi bakabiha umugisha babishyira mu bikorwa, mu gihe abagaruye u Rwanda agaciro n’ubusugire bw’Igihugu bari urubyiruko.
Yagize ati: “Urubyiruko ni rwo mbaraga z’igihugu. Rukwiye gukunda u Rwanda no kurukorera, rwigira ku butwari bw’abatubanjirije.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko byabaye ngombwa gutegura iki gitaramo hagamijwe kugeza ubutumwa ku rubyiruko n’abandi Banyarwanda binyuze mu ndirimbo n’imbyino, kuko ari uburyo bwumvikana kandi bugera ku mitima ya benshi.
Yagize ati: “Twifashishije indirimbo n’imbyino kuko ari ururimi urubyiruko rwumva vuba. Intego ni ukubigisha ko ubutwari atari amateka gusa, ahubwo ari isoko y’iterambere ry’Igihugu.”
Yakomeje avuga ko iki gitaramo kigamije kuzirikana ubutwari bw’abagore n’abagabo bitangiye u Rwanda, ashimangira ko Akarere ka Musanze kazwiho amateka akomeye mu kubohora Igihugu, ari na yo mpamvu hateguwe uyu muhango.
Yagize ati: “Nshimiye by’umwihariko ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, zagize uruhare rukomeye mu kubohora Igihugu, kikaba uyu munsi kigeze ku mahoro n’iterambere. Nshimira kandi abahanzi bafasha Abanyarwanda gusobanukirwa amateka n’ubutwari bw’intwari, nsaba urubyiruko kugera ikirenge mu cy’intwari.
Iki gitaramo cyasigiye urubyiruko isomo rikomeye ryo gukunda Igihugu, gusigasira amateka no kwiyemeza kuba intwari z’iki gihe, binyuze mu bumwe, indangagaciro n’ibikorwa bifitiye igihugu akamaro.
Umunsi w’Intwari mu Rwanda wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 1 Gashyantare ukaba wizihizwa mu rwego rwo kwibuka no guha icyubahiro Intwari z’Igihugu ku bikorwa byazo by’indashyikirwa.
Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro 3 ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi.
Umunsi w’intwari ni umwanya wo Kwibuka ubutwari bw’ababayeho n’abahatanye bagize uruhare mu kubohora u Rwanda, Kwigisha urubyiruko indangagaciro z’ubutwari, ubumwe n’urukundo rw’Igihugu, Gukangurira Abanyarwanda bose gukomeza kubaka Igihugu mu bumwe no mu mahoro.

