Umuturage wo mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, ari muri batanu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza muri ako Karere, nyuma yo gusanganwa umutwe w’inka yaraye yibwe, akavuga ko yari yawuguze.
Uwo mugabo yafatanywe n’abandi bantu babiri bakekwaho ubufatanyacyaha muri ubwo bujura bw’inka yibwe ikanabagwa, igihanga kikaba ari cyo cyatumye n’abandi bafatanyije bakurikiranwa.
Mu bandi bafunzwe harimo abibye n’andi matungo magufi.
Ibi bikorwa byo gufata abakekwaho ubujura byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bagaragaje ko bamaze iminsi bibwa amatungo yabo.
Bamwe mu baturage bavuga ko iki kibazo cy’ubujura bw’amatungo cyari cyaratangiye kubagiraho ingaruka zikomeye ariko bashima uburyo Polisi yihutiye kugikoraho.
Nyiransabimana Beatha utuye mu Murenge wa Cyuve, yagize ati: “Nibwe ihene ebyiri mu kwezi gushize, byarambabaje cyane kuko zari umutungo wanjye wonyine. Kuba abakekwaho ubujura bafashwe biratuma twongera kugira icyizere kandi tubona ko ubuyobozi budusigaye hafi.”
Nkurunziza Jean Claude wo mu Murenge wa Muhoza, na we ati: “Njye bibye intama yanjye n’imishwi y’inkoko 54, ariko ubu ndashimira Polisi kuko twabonye ko koko idufasha. Turasaba ko n’abandi baturage bajya bagira uruhare mu gutanga amakuru kare kugira ngo tugaragaze ababiba.”
Abaturage bashima uruhare rwa Polisi n’Inzego z’ibanze mu kurwanya ubujura bw’amatungo, ariko bagasaba ko hakazwa amarondo n’ubufatanye hagati yabo ubwabo kugira ngo ikibazo kizarangire burundu.
Umwe mu bayobozi b’Inzego z’abagore mu Kagari ka Ruhengeli, yagize ati: “Ubu turi gutegura uburyo abaturage bazajya barara amarondo mu gihe cy’ijoro, kandi buri wese agire uruhare mu kurinda iby’iwabo. Umutekano ntabwo ari uw’inzego z’umutekano gusa, ni inshingano ya buri muturage.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko ibikorwa byo kurwanya ubujura byahagurukiwe, asaba abaturage gukomeza kuba maso no gutanga amakuru ku gihe.
Yagize ati: “Ibikorwa byose bihungabanya umutekano bigomba kurwanywa, ndetse n’ababigiramo uruhare bagafatwa. Ubufatanye n’abaturage ni ingenzi cyane, by’umwihariko mu kurwanya ubujura bw’amatungo kuko bisubiza inyuma iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.”
Yongeyeho ati: “Buri wese wishora mu bikorwa bihungabanya umutekano, cyane cyane iby’ubujura bw’amatungo, agirwa inama yo kubireka kuko azafatwa kandi ahanwe. Ibikorwa byo kubafata bizakomeza ndetse hafatwe n’abo bafatanya muri ibyo bikorwa.”
Ubuyobozi bwa Polisi burashishikariza abaturage gukomeza kugira uruhare mu gutanga amakuru ku gihe, kugira ngo ubufatanye mu kurwanya ubujura n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano bikomeze gutanga umusaruro.