Musanze: Yarohamye atwaye ubwato mu kiyaga cya Ruhondo  arapfa 
Amakuru

Musanze: Yarohamye atwaye ubwato mu kiyaga cya Ruhondo arapfa 

NGABOYABAHIZI PROTAIS

August 25, 2025

Ufutinema Marcel w’imyaka 24, wari utwaye ubwato mu kiyaga cya Ruhondo giherereye mu Kagari ka Murwa, Umurenge wa Remera, Akarere ka Musanze yarohamye arapfa ubwo ubwato bwakoraha impanuka, ku gicamunsi cyo ku Cyumweru  tariki ya 24 Kanama 2025. 

Amakuru y’iyo mpanuka yamenyekanye ubwo abaturage begereye icyo kiyaga babonaga ubwato bureremba, bakihutira guhamagara inzego z’umutekano zorahagoboka. 

Nyiramwiza Clementine, umwe mu batabaje, yagize ati: “Twabonye ubwato burimo kureremba mu mazi, twumvise amajwi y’abantu ku nkombe batabaza turatabara tuhageze duhamagara Polisi kuko twari twabonye ko hari ikibazo gikomeye.”

Habumugisha Jean Nepo we yavuze ko bumvise ko uwarohamye ashobora kuba yari atwaye undi muntu we akaba yarokotse ariko ngo ntawe babonye.

Yagize ati: “Twumvise bavuga ko Marcel yari kumwe n’umugenzi, ariko birangira umwe ari we urokotse. Kuri ubu twese turi mu gahinda gusa uwo yari atwaye na we twamubuze kandi ntitumuzi, uwarohamye na we twamubuze turamutegereje ngo turebe ko yazamuka ashyingurwe mu cyubahiro.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ngirabakunzi Ignace, yemeje ko Polisi yamenye iby’iyi mpanuka ahagana saa kumi z’umugoroba wo ku Cyumweru, ihamagawe n’abaturage. 

Yagize ati: “Twamenye amakuru bivuzwe n’umuturage waduhamagaye avuga ko uwitwa Ufutinema Marcel wavaga mu Murenge wa Gacaca ajya i Remera, yarohamye mu mazi. Hari amakuru y’uko yari kumwen’umugenzi, ariko ntabwo ari byo.”

Yakomeje avuga ko amakuru y’ibamze yatahuwe ari uko Ufitinema atari yambaye umwambaro w’ubwirinzi (jile).”

Ati: “Kubeza ubu [ahagana saa tatu z’ijoro ryo ku Cyumweru], ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi riracyakora uko rishoboye ngo ribone umurambo we, ariko nturaboneka.”

IP. Ngirabakunzi yasabye abaturage bose bakoresha inzira z’amazi kugira umuco wo kwambara imyambaro y’ubwirinzi igihe cyose bagiye mu bwato, ndetse bakirinda gutwara ubwato banyoye ibisindisha.”

Imibare itangwa na Polisi y’u Rwanda igaragaza ko mu gihe cy’amezi abiri mu Kiyaga cya Ruhondo hamaze kurohama abantu bane, ikaba isaba abaturage kurushaho kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda impanuka.

Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage kwirinda kujya mu mazi magari batambaye imyambaro y’ubwirinzi no kwirinda ubusinzi

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA