Musanze: Abahinzi bangirijwe imyaka n’urubura bagiye kugobokwa
Imibereho

Musanze: Abahinzi bangirijwe imyaka n’urubura bagiye kugobokwa

NGABOYABAHIZI PROTAIS

January 3, 2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwiyemeje kugoboka no kuba hafi abahinzi bo mu Kagari ka Nyagisozi, Umurenge wa Busogo, bangirijwe n’imvura idasanzwe yaguye irimo urubura rwinshi mu mwaka wa 2025, ikangiza imyaka yabo ku buso burenga hegitari 40.


Abo baturage bavuga ko iyo mvura yangije bikomeye imyaka irimo ibigori, ibishyimbo, ingano, amashaza n’ibirayi, ku buryo hari aho basanze nta musaruro na muke bazabona.


Ibi byabateye igihombo gikomeye ndetse batangira kugira impungenge z’uko bashobora kuzahura n’ikibazo cy’ibiribwa bike mu minsi iri imbere.


Umwe mu bahinzi bo muri aka gace ka Nyagisozi witwa Habineza yagize ati: “Iyi mvura yaradusenyeye cyane, imyaka yose yarangiritse. Ubu turi mu gihombo gikomeye kandi dutinya ko mu minsi iri imbere twazabura ibiribwa bihagije ndetse n’imbuto yo kongera guhinga. Turasaba ko twatabarwa kuko nta bushobozi dusigaranye.”


Umuhinzi w’ibirayi Singirankabo Eulade, avuga ko yari yiteze gusarura toni umunani (8) z’ibirayi, ariko urubura rukangiza umurima we wose. Avuga ko ibi byamugizeho ingaruka zikomeye cyane kuko yari asanzwe afite inguzanyo muri banki yishyuraga akoresheje umusaruro w’ubuhinzi.


Yagize ati: “Nari nizeye ko nzasarura toni 8, nkishyura banki kandi mbone uko nitaho umuryango wanjye nishyurira abana banjye amafaranga y’ishuri none byarangiye. Mfite abana bane, babiri biga muri kaminuza n’abandi babiri mu mashuri yisumbuye. Sinzi uko nzakomeza kubitaho ntabonye ubufasha.”


Ruzambirabahizi ni umuhinzi w’ibigori n’ibishyimbo uvuga ko yari yiteze gusarura nibura imifuka ibiri y’ibishyimbo, ariko ubu akavuga ko ashobora kubona ibilo bitarenze 20 gusa. Avuga ko ibi ari igihombo gikomeye kuri we n’umuryango we, akaba asaba ko ubuyobozi bwabafasha kubona imbuto kugira ngo bongere guhinga mu gihembwe gitaha.


Yagize ati: “Nidufashwa kubona imbuto, twakongera guhinga tukizera ejo hazaza. Ubu turi mu bwigunge, kuko turibaza uko bizagenda kuko nta musaruro twiteze.”


Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bwatangaje ko iki kibazo bwacyitwayemo ku buryo bwihariye, kandi ko bwamaze gufata icyemezo cyo kugoboka aba baturage hagamijwe kubarinda inzara n’ingaruka zikomeye zaterwa n’iyangirika ry’umusaruro.


Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yemeje ko ubuyobozi bwamaze gutangira kubarura abahuye n’iki gihombo, mu rwego rwo gutegura ubufasha buzabageraho.


Yagize ati: “Iki kibazo twarakimenye kandi twacyitayeho. Imvura yarimo urubura yangije hegitari zirenga 40, kandi ahenshi twasanze nta musaruro uzaboneka. Kuri ubu turimo gukorana n’ubuyobozi bw’Umurenge kugira ngo hakorwe ibarura ry’abahuye n’ingaruka.

Nitumara kubona imibare nyayo, tuzabashakira ubufasha kuko twiyemeje kubaba hafi. Umuturage ni we dushyira imbere, nta mpamvu yo kumureka ngo ahure n’inzara kandi afite igihugu.”


Yongeyeho ko ubuyobozi buzanafasha abahinzi kubona ibisubizo birambye, anabasaba kujya bitabira gahunda yo gushyira mu bwishingizi imyaka yabo, kugira ngo mu bihe biri imbere bajye barushaho kwirinda ingaruka z’ibiza zibateza igihombo.


Abaturage bo mu Kagari ka Nyagisozi bavuga ko bishimiye icyemezo cy’ubuyobozi, kandi ko bagifite icyizere ko ubufasha bwasezeranyijwe buzabageraho vuba, bikabafasha kongera kwiyubaka no gukomeza ibikorwa byabo by’ubuhinzi.

Abahinzi basaba ko bazafashwa kubona imbuto

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA