Musanze: Hari uruganda rubateza  umunuko ubabuza gusinzira
Amakuru

Musanze: Hari uruganda rubateza umunuko ubabuza gusinzira

NGABOYABAHIZI PROTAIS

December 20, 2025

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gacaca, Akagari ka Kabirizi mu Karere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe bikomeye n’umunuko ukabije uva mu ruganda ruhinga rukanatunganya ibihumyo rwa Kigali Farms Ltd.

Aba baturage bavuga ko uwo munuko ukunze guterwa n’ibirundo by’ibishingwe biba byarundanyijwe hafi y’uruganda, bitegereje gutunganywamo ifumbire.

Bavuga ko iyo byirunze igihe kirekire bitangira kubora, bigateza umwuka mubi uhumanye cyane.

Babwiye Imvaho Nshya ko uwo munuko ubabuza amahwemo igihe cyose bari mu ngo zabo , ndetse n’abihitira, ariko bigakomera cyane nijoro aho umwuka uba ukaze cyane ku buryo batabasha no gusinzira.

Umwe muri aba baturage uturiye uru ruganda akaba ari n’umukozi warwo wahawe izina rya Kambari Martin,yagize ati:“Uyu munuko uratubangamiye cyane. Iyo ugeze nijoro uba mwinshi kurushaho ku buryo tudashobora gusinzira.

Ntitwabasha kurira cyangwa gutekera amafunguro hanze, amasazi aba yuzuye ku bikoresho n’ibiribwa byacu. Urumva ubuzima buba bugoye, abantu duhora twumva dufite isesemi, abandi inda zihora zimeze nk’itenesi kuko umunuko utuma bagubwa nabi mu nda.”

Undi muturage wahawe amazina ya Nyakwezi Florida avuga ko iki kibazo kimaze igihe kirekire, kandi bakakigaragariza ubuyobozi kenshi mu nteko z’abaturage ariko ntibabone igisubizo kirambye.

Yagize ati:“Iki kibazo tukivuga buri munsi mu nama z’abaturage. Ikibabaje ni uko uru ruganda barwubaka rwadusanze aho twari dutuye hano.
Turifuza ko ababifite mu nshingano badufasha kubona umuti urambye, yaba kurwimura, kutwimurira aho dutura cyangwa bakaduha  ingurane, cyangwa izindi ngamba zifatika zatuma tubaho neza.”

Abaturage kandi bagaragaza ko guhumeka uwo mwuka mubi bishobora guteza ingaruka mbi ku buzima, zirimo kurwara indwara z’ubuhumekero nk’inkorora idakira, guhumeka bigorana, kuribwa umutwe kenshi, isereri, no kurwara amaso bitewe n’umwuka wanduye.

Bavuga ko abana bato n’abageze mu zabukuru ari bo bibasirwa na wo kurushaho, bigatuma ubuzima bwabo buhora mu kaga.

Ushinzwe abakozi b’urwo ruganda Kigali Farms LTD, Mutuyimana Ella Liliane, avuga ko baganiriye n’abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bagafata icyemezo cyo kubaka uruzitiro rurerure ruzafasha kugabanya uwo munuko.

Yagize ati:“Twafashe icyemezo ko ku mbago z’uruganda hakwiye kubakwa uruzitiro rurerure mu rwego rwo gukumira uwo munuko. Ubu rwiyemezamirimo yarabonetse, imirimo iri hafi gutangira.

Mu minsi mike rero haraba hazitiwe, bityo ikibazo kikazabona umuti urambye. Turasaba abaturage kwihangana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Kayiranga Théobard avuga ko baganiriye n’abayobozi b’uruganda hagashakwa igisubizo kirambye kizatuma abaturage babaho batekanye.

Yagize ati:“Ikigaragara ni uko uruganda rwasanze abaturage aho batuye. Twamaze kuganira n’abayobozi ba Kigali Farms LTD, hafatwa ingamba zo kubaka urukuta rushobora kugabanya uwo munuko nk’uko abaturage babigaragaza, nibikomeza kinanirana twasaba uruganda kuba rwakwimurira ibikorwa ahandi kuko mbere na mbere umuturage, akwiye kugira ubuzima bwiza.”

Abaturage basaba ko izo ngamba zashyirwa mu bikorwa vuba, kuko gukomeza gutura ahantu hari umwuka mubi bibashyira mu byago by’indwara z’igihe kirekire, bikabangamira imibereho myiza n’uburenganzira bwabo bwo kubaho neza.

Uruganda rw’ibihumyo rwasanze abaturage aho bari batuye rubateza ibibazo
Umwe mu banyura hafi y’uruganda avuga ko rubangamye kubera umunuko
Ifumbire yo mu ruganda iteza umunuko
Abahisi n’abagenzi ndetse n’abaturiye uruganda ngo bumva umunuko ukabije

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA