Mu Murenge wa Kimonyi, cyane cyane mu Kagari ka Birira, abaturage bagaragaza ikibazo cyo kutagira amashuri y’inshuke hafi y’aho batuye.
Kutagira aho abana bato biga bituma bakora ingendo ndende, rimwe na rimwe bakayoba inzira zijya iwabo, naho ababyeyi babo bakaba bagorwa n’izo ngendo babajyana ku ishuri.
Ababyeyi bo muri aka gace bavuga ko buri munsi bagomba kujya kure, mu bigo bya Buramira cyangwa Kitabura, kugira ngo abana babo babone aho biga.
Uwimana Claudine, umubyeyi w’umwana w’imyaka 4, yagize ati: “Buri munsi mva mu rugo njyanye umwana ku ishuri ry’inshuke, kandi naryo riri kure y’iwacu, nkora ingendo ndende mu gitondo na nimugoroba, ibi bituma duta umwanya ndifuza ko batwubakira ishuri ry’inshuke hano hafi y’iwacu.”
Habimana Jean, na we yongeraho ko n’ubwo mu Kagari ka Birira hari amarerero menshi, kubona ishuri ry’inshuke bikiri ikibazo gikomeye.
Yagize ati: “Hari amarerero menshi, ariko nta shuri ry’inshuke riri hafi yacu. Twifuza ko ubuyobozi cyangwa abikorera baza kubaka ishuri ry’inshuke hafi y’iwacu, kugira ngo abana bato batagorwa n’ingendo ndende”.
Akomeza agira ati: “Byadufasha nkatwe nk’ababyeyi kubona umwanya wacu w’akazi no kwita ku mirimo y’urugo, tutagowe cyane, kuko hari bamwe bava mu marero babura amashuri y’inshuke bakicara mu rugo bagategereza ko bagira imyaka 7 kugira ngo azajye yikura mu rugo kandi yigarure.”
Abaturage bo muri aka gace basobanura ko ikibazo cyo kutagira ishuri ry’inshuke kigaragaza urwego rwo hasi rw’uburezi bw’abana bato, ndetse bigira ingaruka ku miryango yabo yose.
Gukoresha amasaha menshi mu ngendo bishobora gutuma abana batagira umwanya uhagije wo kwidagadura no gukina, nyamara ari ibintu bifite akamaro kanini mu mikurire yabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Clarisse Uwanyirigira, yemeza ko ikibazo cyo kutagira ishuri ry’inshuke muri ako gace kizwi kandi barimo kugishakira umuti.
Yagize ati: “Ni byo koko, hakenewe ishuri ry’inshuke kuko ababyeyi bakora ingendo ndende baherekeza abana babo ku mashuri ari kure. Ubu rero hari umufatanyabikorwa twamaze kuvugana na we kugira ngo hubakwe ishuri ry’inshuke, kandi mu minsi iri imbere, abana bazaba bafite ishuri hafi yabo. Ibi bizorohereza cyane ababyeyi n’abana, kandi bizateza imbere imibereho y’abaturage bo muri Birira.”
Abaturage bemeza ko kubaka ishuri ry’inshuke hafi bitazafasha gusa abana bato kwiga neza, ahubwo bizorohereza n’ababyeyi babo, bikabafasha gukorera mu mudendezo, bakabona umwanya wo kwita ku mirimo yabo y’ingenzi.