Musenyeri Alexis Kagame yahembwe nk’umwanditsi mwiza w’imyaka 100 ishize
Amakuru

Musenyeri Alexis Kagame yahembwe nk’umwanditsi mwiza w’imyaka 100 ishize

MUTETERAZINA SHIFAH

November 24, 2024

Nyakwigendera Musenyeri Alexis Kagame yahembwe nk’umwanditsi mwiza wagize uruhare mu kubungabunga amateka y’u Rwanda mu myaka 100 ishize.

Ni mu muhango wabaye ku mugoroba wa tariki 23 Ugushyingo 2024, wateguwe n’ikigo The Bridge ku bufatanye n’Inteko y’Umuco.

Nyuma yo kwakira igihembo cyagenewe nyakwigendera Mgr Alexis Kagame, Mgr Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyoseze ya Butare, yavuze ko ari igikorwa bishimiye kigiye gutuma barushaho kubungabunga ibitabo bye. 

Yagize ati: “Ibi ngibi ubwabyo n’ikimenyetso ababyumva, ababiboba baravuga bati ese njye nzasiga iki inyuma, ikindi ni uko natwe tugomba kongera gucapa ibitabo bye kuko yarabyanditse ariko hari ibyashaje, hari n’ibitaracapwe kandi yarasize abyanditse.” 

Uretse Mgr. Alexis Kagame wahembewe kuba umwanditsi wa mbere wagize uruhare mu kubungabunga amateka y’u Rwanda mu myaka 100 ishize, hanahembwe Mgr. Aloys Bigirumwami, nk’umwanditsi w’Imena mu myaka 100 ishize, igihembo cye cyakirwa na Myr JMV Nsengumuremyi, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo yabarizwagamo. 

Umuyobozi wa BRIDGE VISION, Joe E.SULLY, avuga ko gushimira ababaye indashyikirwa mu bwanditsi bw’Ibitabo mu Rwanda, ari umwanya wo kwigisha abakiri bato agaciro k’igitabo no kubashishikariza kubafatiraho urugero. 

Nizeyimana Claude umuyobozi wa Serivisi z’inkoranyabitabo y’Igihugu mu Nteko y’Umuco, avuga ko bimwe mu byo bagendeyeho bahitamo abanditsi bahembwe, ari ukureba abanditse ibyagiriye abantu akamaro.

Ati: “Icya mbere mu byo twagendeyeho mu gutoranya bano bantu, twarebye abantu babimburiye abandi mu kwandika kuva mu bihe by’ubukoloni, twarebye abanditsi kandi banditse ibyagiriye abandi akamaro, harimo no kuba baratumye amateka amenyekana ku rwego mpuzamahanga, ikindi tureba abanditsi bafite ibitabo bisomwa cyane.”

Yongeraho ati: “Iki gikorwa twifuza ko cyabera n’abandi urugero ntibigarukire kuri The Bridge. Turahamagarira abandi gukora ibikorwa nk’ibi bitera imbaraga abanditsi kugira ngo ubwanditsi n’ibijyanye nabyo birusheho gutera imbere mu gihugu cyacu.”

Abanditsi bahembwe ni batatu, barimo Mgr Alexis Kagame, Myr  Aloys Bigirumwami na Mme Yolande Mukagasana wahembwe  nk’umwe mu banditsi b’Abanyarwanda bamenyekanye mu Rwanda no mu mahanga. 

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA