Mushiki w’Umuhanzi Burna Boy wo muri Nigeria, witwa Nissi yanyomoje amakuru avuga ko uwo muhanzi yaba yari yirukanye nyina ku mwanya w’umujyanama we.
Byatangiye guhwihwiswa ku wa Gatatu ubwo hashyirwaga itangazo hanze ry’uko ibitaramo bya Burna Boy muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byasubitswe bitewe n’uko igurwa ry’amatike ryagendaga nabi.
Umwe mu bazwi ku mbuga nkoranyambaga witwa Joyfultips yanditse ku rukubuga rwa X avuga ko Burna Boy yaba yatandukanye n’umujyanama we ari na we nyina.
Yanditse ati: “Numvise ko Burna Boy yirukanye nyina, ibintu byose birimo kurushaho kuba ibidasanzwe.”
Ni ibintu byateje impaka ku mbuga nkoranyamaba abantu bakavuga ko bidasanzwe bashingiye ku rukundo uwo muhanzi asanzwe akunda nyina.
Mu gukuraho urwo rujijo mushiki we Nassi yanditse kuri X anyomoza iby’ayo makuru.
Ati: “Ibijyanye n’uko umuvandimwe yirukanye umubyeyi ku nshingano z’umujyanama we ni ibihuha habayeho impinduka gusa kandi birasanzwe. Andi makuru murayamenyeshwa vuba.”
Nyina wa Burna Boy usanzwe ari n’umujyanama we yitwa Bose Ogulu, bakaba bombi bahisemo gusubika igitaramo uyu muhanzi yari afite muri Leta zunze ubumwe za Amerika cyiswe ‘No Sign of Weakness’ cyari kigamije kumurikirwamo Alubumu ye ya munani yanitiriwe igitaramo.
Byari biteganyijwe ko icyo gitaramo cyagombaga kuba tariki 01 Ukuboza 2025 mu Mijyi itandukanye harimo n’uwa Chicago, nubwo batari batangaza andi makuru mashya ku matariki ibyo bitaramo bizaberaho.
