Mushikiwabo yashenguwe n’urupfu rwa musaza we
Ubuzima

Mushikiwabo yashenguwe n’urupfu rwa musaza we

KAYITARE JEAN PAUL

July 29, 2024

Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), yashenguwe n’urupfu rw’umuvandimwe we Kayiranga Wellars wari uzwi ku izina rya “Karatéka”.

Ubutumwa yashyize ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko Nyakwigendera yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024.

Yagize ati: “Muri iki gitondo twabuze musaza wacu dukunda cyane, Wellars Kayiranga “karatéka”.

Mushikiwabo yatangaje ko Nyakwigendera yarwaye igihe gito ariko aza koroherwa amera neza.

Nyuma yo koroherwa bombi ngo bongeye gutegura imihigo myinshi ariko ngo inzira y’ubuzima ntibwira umugenzi.

Akomeza agira ati: “Ku bana be n’umugore we; turahari! Ruhukira mu mahoro muvandimwe dukunda!”

Mushikiwabo ntiyigeze atangaza igihe Nyakwigendera, musaza we, azashyingurirwa.

Kayiranga Wellars, Musaza wa Louise Mushikiwabo, yitabye Imana

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA