Mutabazi Didier yishimiye guhabwa kuyobora TransUnion Rwanda
Amakuru

Mutabazi Didier yishimiye guhabwa kuyobora TransUnion Rwanda

KAMALIZA AGNES

March 10, 2026

Ikigo Mpuzamahanga kizobereye mu gukusanya, gusesengura no gutanga amakuru y’imari n’imyenda (Credit Reference Bureau – CRB) ku bigo by’imari n’abakiriya, cyatangaje ko cyahaye inshingano Didier Mutabazi zo kuba Umuyobozi w’Ishami mu Rwanda.

Mutabazi yishimiye guhabwa izi nshingano zo kuyobora ibikorwa bya TransUnion mu Rwanda, avuga ko azibanda ku kurushaho kubyongerera imbaraga ku isoko, kwagura imikoranire n’izindi nzego z’imari ndetse no kwihutisha ibisubizo bishingiye ku makuru yizewe mu gufasha abacuruzi n’abaguzi.

Mutabazi yavuze ko ari iby’agaciro kuba agiye kuyobora TransUnion mu Rwanda, ahamya ko yizeye ko agiye gutanga umusanzu mu gufasha abakiriya n’abacuruzi.

Yagize ati: “Nzakoresha ubunararibonye mfite mu kwagura ibikorwa by’ikoranabuhanga no kubaka ubufatanye, kugira ngo dutange ibisubizo kandi bishya.”

Yongeyeho ko azibanda ku guteza imbere serivisi z’imari zikagera kuri benshi no gukomeza gutuma TransUnion igira uruhare rukomeye mu iterambere ry’urwego rw’imari mu Rwanda.

Umuyobozi wa TransUnion ku rwego rwa Afurika, Jeanine Naudé yavuze ko yashimiye ko Mutabazi agiye kuba Umuyobozi wayo mu Rwanda ndetse agaragaza ko ubuhanga n’uburambe bwe babyitezeho byinshi.

Yagize ati: “Uburambe bwe mu guteza imbere impinduka zishingiye ku ikoranabuhanga mu mabanki, ndetse n’ubumenyi afite mu mategeko agenga urwego rw’imari kuko yakoranye bya hafi na Banki Nkuru y’u Rwanda bituma aba Umuyobozi ukwiye uzadufasha kwihutisha iterambere ryacu.”

Yakomeje avuga ko kumushyira kuri uwo mwanya bigaragaza ubushake bwa TransUnion bwo gushaka ibisubizo ku rwego mpuzamahanga ku isoko ry’u Rwanda, hagamijwe guteza imbere serivisi z’imari zishingiye ku makuru kandi zigera kuri benshi, cyane cyane Abanyafurika barenga miliyoni 350 bataragerwaho na serivisi z’imari.

Mutabazi aje muri TransUnion afite uburambe bw’imyaka irenga 16 mu buyobozi mu nzego zirimo iz’ikoranabuhanga mu gutanga no kunoza serivisi z’imari (FinTech), amabanki n’itumanaho.

Mbere y’aho yari Umuyobozi wa Asante Financial Services Group mu Rwanda, aho yashoboye gutangiza ibikorwa by’iyo sosiyete mu gihugu, akanagura serivisi zo kuguriza hifashishijwe ikoranabuhanga (digital lending) ku bigo bito n’ibiciriritse (MSMEs).

Yabaye Umuyobozi ushinzwe Imari mu Ikoranabuhanga n’Udushya, (Head of Digital Finance and Innovation) muri AB Bank Rwanda, aho yafashije muri gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga (digital transformation), bituma ibikorwa by’imari bikorerwa kuri mudasobwa cyangwa telefoni byiyongera biva kuri 0% bigera hejuru ya 70%.

Mu nshingano ze, azibanda mu gushaka udushya, n’ibisubizo ku bibazo bikigaragara by’uburiganya muri serivisi z’imari zikorerwa kuri murandasi n’ibindi.

Mutabazi yishimiye guhabwa inshingano zo kuyobora TransUnion Rwanda

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA