Muyango yiyongereye mu bazatarama mu gitaramo cya Lionel Sentore
Amakuru

Muyango yiyongereye mu bazatarama mu gitaramo cya Lionel Sentore

ZIGAMA THEONESTE

November 17, 2025

Umunyabigwi akaba n’umutoza w’abatari bake mu baririmba injyana gakondo Muyango Jean Marie,
yongewe mu bahanzi bazatarama mu gitaramo “Uwangabiye Wold tour” cyataguwe n’umuhanzi Lionel Sentore, kizabera muri Canada.

Ni igitaramo kibimburiye ibyo Sentore azakorera mu bihugu bitandukanye birimo ibizabera muri Canada, Amerika, Uganda n’ahandi, byose bigamije kumenyekanisha Alubumu ye n’umuziki gakondi w’u Rwanda.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Muyango yagaragaje ko yiteguye gutaramira abakunzi b’injyana gakondo mu cyivugo cye, abaha intashyo.

Yanditse ati :“Imbanzamumyambi ya Rugomwa,Umutakwinkindi, Rurikanwa rw’ingenzi ati arabatashya cyane, arabakunda cyane kandi arabakumbuye ngo araje mutarame maze mutere ikobe bitinde cyane […] Dutahe cyane Canada.”

Ni ibitaramo byabimburiwe n’icyo yakoreye mu Rwanda tariki 27 Nyakanga 2025, bikaba biteganyijwe ko muri Canada azataramira mu Mujyi wa Montreal mu gihe muri Amerika azibanda ku mijyi irimo Maine na Arizona.

Uretse Muyango muri icyo gitaramo hazanaririmbamo Daniel Ngarukiye, Ikirezi n’abandi batandukanye bakunzwe mu njyana gakondo, bose bazataramira abazitabira icyo gitaramo kizaba tariki 13 Ukuboza 2025.

Alubumu ‘Uwangabiye’ igizwe n’indirimbo zitandukanye zirimo ‘Umukobwa w’abeza’, ‘Teta’, ‘I.U.O.A.E’, ‘Uko bimeze’ yakoranye na Mike Kayihura, ‘Urera’ yakoranye na Elysee, ‘Uwangabiye’ ari na yo yitiriye Album n’izindi nyinshi.

Muyango yengewe mu bazaririmba mu gitaramo cya Lionel Sentore

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA