Mwakire ikivi intwari zatangije mucyuse- Lt. Col. Rwigenza abwira urubyiruko
Imibereho

Mwakire ikivi intwari zatangije mucyuse- Lt. Col. Rwigenza abwira urubyiruko

HITIMANA SERVAND

January 29, 2026

Lt. Col. Rwigenza Lambert, yasabye urubyiruko kutaririmba ubutwari gusa ahubwo bagaharanira kubugira, kugira ngo bazakomeze guhamya intambwe zatangijwe n’intwari zarwitangiye.

Yabigarutseho mu gitaramo cy’ubutwari cyabereye mu Karere ka Nyagatare hagamijwe kuganira ku bikorwa biranga intwari no gusobanurira abakiri bato amwe mu mateka y’ubutwari agaragarira muri aka Karere.

Lt. Col. Rwigenza yagarutse ku ruhare rukomeye urubyiruko rwagize mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda, aho bakoranaga ubwitange bazi ko bashobora no kuhasiga ubuzima.

Ati: “Mu rugamba rwo kubohora Igihugu twari bato ariko twiyumvamo ko tugomba kubohora Igihugu, ku rugamba rero ntujyayo uhamya ko ari wowe uzarurokoka, mwarabyumvise, murabibwirwa aho ku ikubitiro abari abayobozi b’urugamba bishwe, ariko ishyaka ryo kudatezuka ku ntego yo kubohora Igihugu abasigaye barakomeje […..], urubyiruko duhereza iki kivi ngo mukomeze gushyigikira ibyarwaniwe na za ntwari zacu.”

Yasabye urubyiruko kumva ko ubutwari buharanirwa kandi ko kubugeraho bitanyura mu nzira imwe y’intambara gusa.

Ati: “Uyu munsi abari muri aya mateka, haba abari mu mahanga n’abatashye, turimo gusaza. Ariko iki kivi ni mwe rubyiruko mugomba kugikomeza. Mucyakire mucyuse. Ubutwari si ku rugamba gusa. Bushingira ku kuba icyitegererezo mu byo mukora no kubikora neza mufite intego yo kubaka igihugu.”

Umwe mu rubyiruko rwitabiriye igitaramo cy’ubutwari, Abijuru Olive yavuze ko yigira byinshi ku nama zitangwa zijyanye n’amateka y’ubutwari bw’Abanyarwanda.

Ati: “Dushima cyane ibyo twumvira mu mateka nk’aya. Nanyuzwe n’ubutwari bw’Abanyarwanda bagize mu bihe bitandukanye, ariko cyane aha nongeye gusobanukirwa amateka y’ubutwari ari mu Karere kacu. Ni inyigisho zituma umuntu yiyumvamo ishyaka ryo gukunda Igihugu ndetse no kugikorera atizigamye.”

Yakomeje agira ati: “Nkatwe rubyiruko dukwiye kuzirikana ubu butwari bw’abatubanjirije, by’umwihariko muri ibi bihe twibuka intwari, tukahakura isomo n’intego yo gukora ibyo batagezeho natwe tukazitwa intwari z’ejo hazaza.”

Ntakirutima Deny na we yagize ati: “Iyo wumvise amateka ndetse n’ibiganiro nk’ibi birakubaka ukumva hari aho uvuye naho ugiye. Nk’ubu mbashije kumenya ko ubutwari budasa kuba uri umusirikare gusa uhubwo no mu bindi ukora ko waba intwari.”

Tariki ya 1 Gashyantare hizihizwa Umunsi w’Intwari, mu Karere ka Nyagatare by’umwihariko, uyu munsi uhabwa agaciro gakomeye bitewe n’uko ufitanye isano ya hafi n’amateka yo kubohora Igihugu, kuko ari ho urugamba rwatangiriye ku wa 1 Ukwakira 1990, i Kagitumba.

Lt colonel Rwigenza ushinzwe guhuza abasivili n’abasirikare
Abayobozi b’Ingabo mu Karere ka Nyagatare bitabiriye igitaramo cy’ubutwari
Urubyiruko rwashimye inyigisho rwahawe ku butwari

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA