Mwalimu Malonga na Dr Françis mu bahawe ibihembo mu gitaramo Inzu y’ibitabo Summit
Imyidagaduro

Mwalimu Malonga na Dr Françis mu bahawe ibihembo mu gitaramo Inzu y’ibitabo Summit

MUTETERAZINA SHIFAH

October 6, 2025

Abarimo Mwalimu Malonga, Umusizi Murekatete, Dr Françis Habumugisha n’abandi bahawe ibihembo mu gitaramo Inzu y’ibitabo summit nk’abagize uruhare mu gutanga ubumenyi mu buryo butandukanye.

Inzu y’ibitabo Summit ni igitaramo gishamikiye ku kiganiro kitwa gutyo gikorwa kandi kigategurwa n’umunyamakuru Dushimimana Jean de Dieu uzwi cyane nka Dashim aho yatangaje gahunda yo kujya ahemba ibyamamare byagize uruhare mu gutanga ubumenyi buganisha ku buzima bwiza.

Ni igitaramo cyabaye ku ya 05 Ukwakira 2025, Dashim akaba avuga ko cyateguwe hagamijwe guhuza ubumenyi, umuco no kwidagadura kugira ngo abakunzi bo gushakisha ubumenyi babone urubuga babuboneramo banidagadura.

Mu bahembwe harimo Biseruka Abdoul Kareem wahawe igihembo kiswe ‘Business and Career Author’ nk’uwigisha amasomo y’uburyo umuntu yakwikorera ahereye ku mafaranga make, Mwalimu Malonga Pacifique yahawe igihembo ikiswe ‘Life achievement Author’ nk’umunyabigwi wageze kuri byinshi bivuye mu gutanga ubumenyi.

Mu bindi bihembo byatanzwe harimo icyahawe muganga Rutangarwamaboko kiswe ‘The Best social and culture non-fiction Author’ wahembewe guhuza ubuvuzi n’umuco. Hanatangwa igihembo cyahawe igitabo cyitwa ‘Rya neza ubeho neza’ kigisha uko wakita ku buzima ukoresheje ibiribwa ‘The Best Book on Healthy and Wealness’ cyanditswe na Dr Françis Habumugisha.

Uretse gutanga ibihembo, icyo gitaramo cyanaranzwe n’ubumenyi butandukanye bwatanzwe n’abarimo Biseruka Abdoul Kareem, Mwalimu Malonga Pacifique, Rutangarwamaboko, Dr Habumugisha Françis n’abandi barimo abigishije ijambo ry’Imana.

Ubwo igice cya kabiri cy’Igitaramo cyatangiraga Dashim yagiye ku rubyiniro ayobora icyo gikorwa cyo gutanga ibihembo by’ishimwe aho byatanzwe hagamijwe gushimira abagize uruhare mu gutanga ubumenyi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Akimara guhabwa igihembo kiswe ‘Best Poetry Author of the year’ cyagenewe umusizi wakoresheje inganzo ye mu guhimba ibisigo bifasha ababyumva Murekatete yashimiye abamuzirikanye.

Yagize ati: “Sinjya ngira ibintu byinshi byo kuvuga ariko ndanezerewe cyane. Namwe mutegura Inzu y’ibitabo summit ni ubwitange bukomeye turabashimiye, Harakabaho kandi haragahoraho abategura Inzu y’ibitabo summit.”

Ubwo yanageraga ku rubyiniro Murekatete wabanjirijwe n’intore zihamiriza mu majwi meza y’ikondera n’ingoma zavugaga urwunge yagaragaje ko anejejwe no kuba muri icyo gitaramo n’uburyo ubusizi bwazirikanwe.

Yagize ati: “Njye uhagaze imbere yanyu ndanezerewe cyane nk’umusizi guhabwa uyu mwanya kugira ngo ubusizi bugaragare, mbashimiye iki Cyubahiro mwagombye ubusizi.”

Murekatete yataramye mu bisigo bye birimo bacuruza iki? Iwacu bazagukoshe hamwe na Makiriro byose bigaruka ku mpanuro z’ibibaho mu buzima bwa buri munsi.

Muri icyo gitaramo hanataramyemo Ben Nganji wari ukumbuwe ku rubyiniro waririmbye indirimbo zirimo Uzabe Umugabo, Mbonye Umusaza na nyina w’u Rwanda.

Ni igitaramo cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Si ko bizahora’ kuko bifuje guhuza iki gitaramo n’ukwezi kwizihirizwamo iminsi ibiri ikomeye yizihizwaho amarangamutima ya muntu uwo kurwanya kwiyahura n’uwahariwe kumwenyura bikaba biteganyijwe ko kizajya kiba ngarukakwezi.

Rutangarwamaboko uhuza ubuvuzi n’umuco watanze ubumenyi na we ari mu bahembewe muri icyo gitaramo
Ubwo yari ku rubyiniro hari umunyempano mu gushushanya wamushushanyije amuha icyo gihangano mbere y’uko ava ku rubyiniro

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA