Mwigire ku byo abandi banyuzemo mube abo mwifuza kuba -Perezida Kagame
Imibereho

Mwigire ku byo abandi banyuzemo mube abo mwifuza kuba -Perezida Kagame

KAMALIZA AGNES

November 8, 2024

Perezida Paul Kagame mu kiganiro yahaye urubyiruko rwaturutse mu bihugu birenga 30 byitabiriye Youth Connekt Summit Africa 2024, yababwiye ko bakwiye kwigira ku masomo n’ibihe abandi baciyemo kugira ngo babe abo bifuza kuzavamo.

Yabigarutseho kuri uyu wa 08 Ugushyingo, ubwo yitabiraga iyi nama ni bwo yababwiye ko badakeneye kunyura mu bihe bishaririye nk’ibyo abababanjirije banyuzemo, ahubwo ko ubuzima bukakaye bwabo bakwiye kubwigiraho bakabukuramo amasomo yabafasha kuba bo ba nyabo.

Ubwo yasubizaga ikibazo cy’ingutu yabonaga ku mugabane w’Afurika nubu akibona, Perezida Kagame yavuze ko bigiteye inkeke kubona hari abakiri mu buzima bw’ubuhunzi nkubwo yakuriyemo, gusa avuga ko abakiri bato batagomba guca muri ubwo buzima kugira ngo babe abakomeye.

Yagize ati: “Biteye ubwoba kubona ibyo mvuga byabaye mu myaka yashize bimwe muri byo nubu bigihari. Turacyafite abakiri bato bari muri ubwo buzima n’ababyeyi babo kubera impamvu za politiki, ubuyobozi bubi, ariko ndibaza uyu munsi kuki ibintu nabayemo mfite imyaka ine kuki nubu bikibaho? Turacyafite impunzi, turacyafite abapfa amoko, barwana utamenya impamvu aho kugira ngo bubake igihugu.  Ariko yo ni amasomo nize amasomo yatugize abo turi bo kugeza ubu rero mwe bakiri bato ntimugomba guca muri ibyo kugira ngo mube abo mugomba kuba ba nyabo.

Arongera ati: “Mwakwigira no mu masomo abandi banyuzemo mu bihe baciyemo namwe mukishyira mu mwanya wabo mukumva ko bitakagombye ahubwo hari icyo mwakora mukabikumira.” 

Ubwo yagarukaga by’umwihariko ku buzima yakuriyemo mu myaka myinshi itambutse Perezida Kagame yagaragaje ko mu by’ukuri icyo gihe yabonaga ko hari ibibazo, bimwe bakabicamo ariko ntabashe gusobanukirwa impamvu yabyo.

Agaragaza ko byamusabye umwanya wo kubyumva bitewe nuko yagendaga akura ndetse akaza kumenya ko ntabazabakemurira ibyo bibazo uretse bo ubwabo.

Ati: ”Ku mateka make byatangiye wenda mfite imyaka ine urumva ko ku myaka ine nta byinshi natekerezaga rero igihe twari mu buhungiro tuvuye mu gihugu mu by’ukuri nta kibazo mu muryango twari dufite ariko twari impunzi mfite imyaka ine nkurira mu buhungiro. Gukurira muri ubwo buhungiro, ibibazo twahuraga nabyo ndanatekereza ko hari n’amasomo byazanye. Gukurira muri ubwo buzima ugahura n’ibintu bitandukanye hari amasomo biguha utakuye mu ishuri ahubwo wigishijwe n’ubuzima.”

Yongeyeho ko ikibazo kihariye yabonaga yaje no kubaza Se agize imyaka 13 yamubajije impamvu baba mu nkambi.

Ati: “Data naramubajijie nti kuki turi hano mu nkambi bahora batuzanira ibyo kurya?”

Avuga ko Se yagiye mu mateka amusobanurira impamvu yatumye baba impunzi zirimo iza politiki, ubuyobozi buriho n’ibindi ari nabyo batumye abona ko uko babayeho atari ko bigomba guhora.

Perezida Kagame yagiriye inama urubyiruko ko rukwiye gushakira ibisubizo n’amasomo mu buzima abandi banyuzemo.

YouthConnekt Afrika imaze imyaka 12 yatangiriye mu Rwanda iza gukwira mu bihugu by’Afurika ndetse kuri ubu igizwe n’ibihugu by’ibinyamuryango 33 by’Afurika.

Ifite intego zirimo guhanga imirimo y’urubyiruko igera kuri miliyoni 10, kongerera ubushobozi urubyiruko miliyoni 25, kuzamura urwego rw’urubyiruko rungana na miliyoni imwe no gukemura ikibazo cy’uburinganire.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA