Mwiseneza Maxime Marius yagizwe Umuyobozi Mukuru wa WASAC Utility Ltd
Amakuru

Mwiseneza Maxime Marius yagizwe Umuyobozi Mukuru wa WASAC Utility Ltd

ZIGAMA THEONESTE

December 17, 2025

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize Maxime Marius Mwiseneza, Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete Ishinzwe Gikwirakwiza amazi Isuku n’Isukura (WASAC Utility Ltd), ibarizwa mu kigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakiza amazi amasi isuku n’usukura (WASAC Group).

Ni ibikubiye mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ukuboza 2025, iyobowe na Perezida Kagame, aho yaganiriye ku ngingo zitandukanye.

Mwiseneza yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA),

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu bijyanye n’Imicungire y’imishinga y’ubwubatsi, yakuye muri Kaminuza ya  Heriot-Watt ifite icyicaro muri Scotland, Dubai,na  Malaysia

Inama y’Abaminisitiri kandi yashyizeho abagize Inama y’Ubuyobozi bwa WASAC Group, barimo Bwana Chew Men Leong, Perezida w’Inama y’Ubuyobozi, Madamu Dederi Wimana, Visi Perezida.

Hari kandi Dr. Jean Pierre Nshimyimana, Ugize Inama y’Ubuyobozi Bwana Albert Munyabugingo, Ugize Inama y’Ubuyobozi Madamu Juliette Kavaruganda, Ugize Inama y’Ubuyobozi,Madamu Gemma Maniraruta, Ugize Inama y’Ubuyobozi na  Madamu Juliet Gakwerere, Ugize Inama y’Ubuyobozi

Mu bindi Inama y’Abaminisitiri yagejejweho isinywa ryAmasezerano Amahoro
n’Ubufatanye mu by’ubukungu ryabaye ku itariki ya4 Ukubaza 2025, hagati y’u
Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Inama y’Abaminisitini yongeye qushimangira ubushake bw’u Rwanda bwo gushyira mu bikonwa
ibyemejwe mu Masezerano ya Washington, gushyigikira inzira y’amahoro ya
Doha, no gukomeza kugira uruhare mu biganiro biyobowe n’ubuhuza bwa Leta
Zunze Ubumwe za Amerika, bikozwe mu buryo butabogamye bugamije
gukemura ibibazo by’umutekano byimpande zose zirebwa n’ibyo biganiro.

Inama y’Abaminisitiri yagejejweho kandi ibikubiye mu bushakashatsi bwa 7 ku
mibereho n’ubuzima, bugaragaza ko hatewe intambwe ishimishije mu bipimo
bitandukanye. Inama yAbaminisitiri yiyemeje kongera imbaraga ku buryo
Abanyarwanda bose barushaho kugerwaho na serivisi nbikorwa by ubuzima.

Inama yAbaminisitiri yagejejweho uko igihembwe cy’ihinga cy’umuhindo cya
2026A gihagaze, ishimangira ingamba zo kurushaho kongera umusaruro
w’ibihingwa, uburyo bunoze bwo gusarura no guhunika imyaka, ndetse no
guhuza umusaruro n’amasoko.

Inama y Abaminisitiri yemeje itangwa ryUbwenegihugu Nyarwanda

Inama y’Abaminisitiri yemeje abahagarariye Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda, barimo Madamu Nasra bint Salim bin Mohamed Al-Hashmi, Ambasaderi wa
Sulutana ya Oman mu Rwanda, afite icyicaro i Nayirobi muri Kenya.
ibihugu, Bwana Barlybay Sadykoy, Ambasaderi wa Repubulika ya Kazakhstan mu
Rwanda, afite icyicaro i Nayirobi muri Kenya.

Dr. Richard Amenyah, Uhagarariye gahunda zihuriweho zUmuryango
w’Abibumbye mu Kurwanya SIDA (UNAIDS) mu Rwanda, akaba
n’Umuyobozi wibiro bya UNAIDS bikorera mu bihugu bitandukanye; afite
icyicaro i Nairobi muri Kenya.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA