Abantu 34 bapfuye abandi barakomereka nyuma yuko indege z’intambara z’ingabo za Myanmar zigabye ibitero ku bitaro biri mu maboko y’imitwe yitwaje intwaro, biherereye mu Burengerazuba bw’igihugu mu mujyi wa Mrauk-U muri leta ya Rakhine.
Icyo gitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa 10 Ukuboza muri leta ya Rakhine, agace kari mu maboko y’umutwe w’abarwanyi wa Arakan Army, urwanya ubutegetsi bw’icyo gihugu.
Ibi bitero bibaye mu gihe Igihugu cyitegura amatora yo ku wa 28 Ukuboza, ndetse Igisirikare cya Myanmar ntikiragira icyo gitangaza kuri ibi bitero.
Mu mezi ashize, igisirikare cyarushijeho kugaba ibitero by’indege z’intambara mu rwego rwo kugerageza kugarura uduce twafashwe n’imitwe y’inyeshyamba ariko kivuga ko kitagamije kwica abasivili.
Itsinda rishinzwe ubuvuzi muri Arakan Army ryatangaje ko icyo gitero cyishe abarwayi 10.
Amafoto yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje zimwe mu nyubako z’ibitaro zasenyutse n’ibitanda byo kwa muganga byangiritse.
Kuva igisirikare cyahirika ubutegetsi mu 2021, Myanmar yadutsemo intambara imaze guhitana abantu ibihumbi ndetse abarenga miliyoni bavanwe mu byabo.
Nubwo icyo gihugu cyitegura amatora ariko bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko ashobora kutazaba mu bwisanzure no mu mutuzo.
Mu byumweru bishize ubuyobozi bwa Perezida Gen Min Aung Hlaing, bwatangiye guta muri yombi bamwe mu baturage ishinja gushaka kuzahungabanya umutekano w’amatora harimo na bamwe bayanenze ku mbuga nkoranyambaga.