Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore bitwa ba ‘Mutima w’Urugo’ kutaba abo mu bikari gusa ahubwo ko bakwiye gushikama bakarwanirira Igihugu cyabo mu rugamba rw’iterambere.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki 21 Werurwe 2026, mu butumwa yahaye abitabiriye Inama ya Gatandatu y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi.
Yifashishije urugero rw’uruhare abagore bagize mu mateka y’ubuzima bw’Igihugu mu bihe bitandukanye, Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore kutarebera, kuko umugore nka Mutima w’Urugo yatanga umusanzu we mu buryo butandukanye.
Ati: “Mwese murabizi ko hari Abanyarwanda benshi babaye mu buhunzi igihe kirekire, bakabyarira i mahanga abana babo bakigayo, bagakurirayo bakanakorerayo. Byari byoroshye cyane kwibagirwa umuco wacu bagafata uw’ibihugu bari barahungiyemo ariko banze guta umutima w’u Rwanda.”
Yunzemo ati: “Ndetse bamwe bakoraga amatorero ngo hato ababakomokaho batazata wa muco. Amatorero yakomeje kuba ishuri ry’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda ariko bishyigikiwe n’umuryango.”
Yakomeje agaragaza kandi ko abagore bagize uruhare rukomeye ku rugamba rwo kubohora Igihugu mu buryo bwose bushoboka bityo n’ab’iki gihe badakwiye kwicara gusa.
Ati: “Abagore bagize uruhare mu gushyigikira no gukomeza umutima w’abari ku rugamba, nta wavuga FPR atavuze urugamba rwo kwibohora. Sinarenga aha ntashimiye ababyeyi batubyariye, abatabazi; abagore batabaranye na basaza babo, ababyeyi bireranye abana mu gihe Inkotanyi zaduciraga inzira itaha iwacu”.
Akomeza agaragaza ko imyumvire y’ubumwe no gushyira hamwe ari byo byagejeje ku ntambwe igezweho ubu ariko kandi hadakwiye kubaho kwirara kuko umugore afite byinshi yakora.
Ati: “Iyo myumvire ni yo yatumye FPR ibasha kugeza u Rwanda aho rugeze, natwe nka ba Mutima w’Urugo kandi n’umuryango ntabwo twakomeza kuba abo mu mbere gusa, dukwiye natwe kumva ko ari inshingano zacu kurwanirira ishyaka Igihugu cyacu mu buryo dushoboye.”
Iyi nama y’urugaga rw’abagore bashamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi ibaye mu kwezi kwahariwe umugore, aho yagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘Umugore; umusingi w’Umuryango’, aho abayitabiriye bunguranye ibitekerezo ku ruhare abagore bafite mu kubaka Umuryango ndetse n’Igihugu muri rusange.

