Buri muntu yishimira kubaho atekanye kandi ntabuzwe uburenganzira ku gihugu cye, mbese yumva yabaho yisanzuye. Uwisanze mu buzima bw’ubuhunzi uko yaba yarabugezemo kose, mu gihe cyose icyatumye ahunga cyaba kivuyeho, ntacyamubuza gutaha.
Ibi bigarukwaho na Justin Ndagijimana, impunzi y’Umunyekongo ihagarariye izindi mpunzi mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.
Yageze mu nkambi ya Mahama avuye muri teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Imvaho Nshya, yavuze ko na mugitondo babwiwe gutaha mu gihugu cyabo bagenda kuko bagikunda.
Iyo bicaye baganira nk’impunzi, avuga ko bagaruka kenshi k’ubwuzu n’urugwiro bashobora kwakirana inkuru nziza ibabwira gusubira mu gihugu cyabo, mu gihe cyose umutekano waba ubonetse.
Agira ati: “Na mugitondo utubwiye ngo mutahe, twataha kuko dukunda igihugu cyacu. Ni igihugu cyatubyaye, ni ubutaka twavukiyeho tubukuriraho.
Tunifuza kubusubiraho kuko hari n’ubuzima bwiza kuruta ubwo tubayeho mu buhunzi, ni byiza cyane ko isaha iyo ari yo yose twakumva umuntu atubwiye ngo nimutahe, twataha kuko dukunda iwacu.”
Ndagijimana yahamirije Imvaho Nshya ko bafite icyizere cyo gusubira mu gihugu cyabo kubera ko hari bamwe bafite ikibazo nk’icyabo babatanze imbere bakajya guharanira uburenganzira bwabo n’Abanyekongo bose muri rusange.
Bizera badashidikanya ko igihe nikigera umutekano ukaboneka mu gihugu cyabo, icyatumye bahunga kikavaho, bazataha iwabo.
Amakuru y’ibohorwa rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barayazi kandi barayakurikirana, bakizera ko abarimo kubohora Congo, icyabahagurukije ari ukurwanira uburenganzira bwabo.
Agira ati: “Turabizi neza ko bahagurukijwe no kurwanira uburenganzira bwacu no kudusubiza ku butaka bwa basogokuruza bacu.
Twizerera muri ibyo ko igihe kizagera ubuzima bukaboneka, umutekano ukaboneka, abatwirukanye cyangwa se icyatumye duhunga mu gihe kizaba kitagihari byanze bakunze tuzataha.”
Impunzi z’Abanyekongo zimaze imyaka isaga 25 ziba mu nkambi zitandukanye mu Rwanda, nyirabayazana w’iki kibazo ni FDLR, umutwe w’Iterabwoba ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Gufasha impunzi gutaha, ni imwe mu ngingo zikubiye mu masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Aya masezerano agaragaza ko ibihugu byombi byemeranyije ko mu gihe amahoro n’umutekano bizaba byabonetse mu burasirazuba bwa Congo, bizafatanya n’inzego z’Umuryango w’Abibumbye n’imiryango ishinzwe ubutabazi gucyura abahungiye mu bice by’iki gihugu hamwe n’impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda no mu bindi bihugu.