Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko gifatanyije n’abafatanyabikorwa bacyo, bagiye guhemba ikawa y’u Rwanda ifite ubwiza buhebuje.
Mu itangazo NEAB yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga 2024, yatangaje ko icyo gikorwa cyizakorwa hasozwa amarushanwa yiswe ay’ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda mu 2024.
NAEB yavuze ko aya marushanwa yateguwe mu rwego rwo gushimira abahinzi, abatunganya ikawa n’abayohereza mu mahanga, ku muhate bagira mu guteza imbere ikawa y’ubwiza buhebuje, ndetse no kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwa muri NAEB, Urujeni Sandrine, yagize ati: “Ikawa y’u Rwanda ihora ari nziza cyane. Turashaka gukomeza kuyamamaza no kumenyekanisha isura n’ubwiza bw’ikawa yacu.
Amarushanwa y’ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda, agamije gushaka ikawa ihiga izindi mu bwiza buhebuje. Bizanafasha kandi abahinzi bacu b’ikawa, kwagura amasoko ndetse n’imikoranire n’abaguzi baturutse impande zose z’Isi.”
Ikawa zahize izindi muri iri rushanwa, zizahembwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga 2024 muri Kigali Convention Center, kandi zizagurwa ku biciro byo hejuru binyuze muri cyamunara izafungurwa ku buryo bw’ikoranabuhanga ku wa 12 Nzeri 2024.
Ikawa zatanzwe n’abahinzi zitabiriye aya marushanwa ni ikawa yogeje neza (fully washed); ikawa yanitswe itatonowe (Naturel na Anaerobic); n’itonowe igahita yanikwa (Honey).
Ni ikawa zitabiriye aya marushanwa, zatanzwe n’abahinzi binyuze mu makoperative, inganda ndetse n’abohereza ikawa mu mahanga.
Urujeni yakomeje agira ati: “Turashimira cyane abitabiriye aya marushanwa y’ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda uyu mwaka. Bagaragaje umuhate udasanzwe. Imbaraga zabo ntizigira uruhare mu iterambere ry’inganda z’ikawa gusa, ahubwo zinazamura isura n’izina byiza by’ikawa y’u Rwanda. Dutegura aya marushanwa ngo tubereke ko tuzirikana umurava wabo, ndetse no gushimangira ko tubashyigikiye.”