Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), cyahembye ikawa 20 za mbere nziza zahize izindi mu mwaka wa 2025, binyuze mu marushanwa ngarukamwaka y’ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda, abahinzi basabwa kutirara kuko hakiri urugendo.
Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba w’itariki 13 Kanama 2025, aho byagaragaye ko ikawa 20 ari zo zatsinze zivuye muri 316 zari zitabiriye ayo marushanwa.
Ni amarushanwa abaye ku nshuro ya kabiri, akaba ategurwa mu rwego rwo gushimira abahinzi, abatunganya n’abohereza ikawa mu mahanga, kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga no kurushaho kuzamura igiciro cyayo.
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana yashimiye abahinzi b’ikawa kubera umuhate bagira mu kuyihinga no kuyikorera, abibutsa ko bakwiye kurushaho gushyiramo imbaraga.
Yagize ati: “Uyu munsi twizihiza ikawa zahize izindi, ni umwanya mwiza wo kuzirikana no gushimira umuhate abahinzi bagira mu gukorera ikawa, bongera umusaruro ndetse n’ubwiza ari na byo byagaragaye muri aya marushanwa.
[…] Bahinzi mwaduteranyirije hano, iyi ni intangiriro ariko ntitwari twagera aho twifuza kugera kubera ko musabwa gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo hatazaba icyuho mu buryo duteguramo ikawa yacu, ibyiza tugezeho bikazasubira inyuma.”
Umwe mu bakozi ba Kompanyi itunganya ikawa yitwa ‘K Organics’ ari nayo yabaye iya mbere, Ndayahundwa Ignace avuga ko intsinzi babonye ari umwanya wo kurushaho gukora neza.
Ati: “Turishimye cyane kuko ari nawo musaruro wacu wa mbere, umwihariko w’ikawa yacu ni uko tuyitaho neza kandi tukayanikana ibishishwa byayo kugira ngo igumane umwimerere, tugiye kurushaho kuba maso mu kuyihinga, kuyitaho no kuyisarura kuko ikawa ni igihingwa gisaba kwitabwaho cyane kugira ngo tuzarusheho kuba ku isonga no mu ruhando mpuzamahanga.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Olivier Kamana, avuga ko aya marushanwa ari ingenzi kuko ari abahamya kubona umusaruro wayo ku ikawa no ku bahinzi bayo muri rusange.
Ati: “Turi abahamya b’umusaruro w’aya marushanwa y’ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda, dushingiye ku ruhare rwayo mu kongera amafaranga umuhinzi w’ikawa yinjiza, kuzamura isura nziza n’isoko by’ikawa y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.”
Amabasaderi w’u Buyapani Isao Fukushima nka bamwe mu baterankunga b’aya marushanwa, avuga ko baterwa ishema n’uko ikawa y’u Rwanda ikomeje kuba ubukombe kandi bizakomeza gutyo.
Ati: “Twizeye ko urwego rw’ikawa mu Rwanda ruzakomeza gutera imbere, rukazamura imibereho irambye y’abahinzi kandi rukagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda, mu rwego rwo gukomeza ubufatanye harateganywa imurika ry’ikawa muri Tokyo.”
Biteganyijwe ko izi kawa 20 zahise izindi mu bwiza buhebuje mu marushanwa ya 2025 zizagurishwa mu cyamunara izakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga tariki 08 Ukwakira 2025.