Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangiye kubaka ubwumishirizo bw’ibitunguru n’urusenda, mu rwego rwo kugabanya umusaruro wapfaga ubusa nyuma yo gusarurwa.
Ni igikorwa icyo kigo kirimo gukora binyuze mu mushinga wo gufata neza ibiribwa no kunoza uruhererekane nyongeragaciro, aho kiri kubaka inyubako zizajya zumishirizwamo umusaruro w’ibitunguru n’urusenda.
NAEB yatangaje ko izo nzu zigezweho, zirimo iyo ku rwego rw’Igihugu iri kubakwa ku cyicaro cya NAEB i Kigali, ndetse n’izindi 4 ziri kubakwa mu Turere twa Rubavu, Rulindo, Bugesera na Nyagatare; zizaba zifite ubushobozi bwo kumisha toni 199 z’ibitunguru n’urusenda mu masaha 48 gusa.
Ibyo bikorwa remezo, byitezweho kugabanya umusaruro wangirika aho ku bitunguru, uwangirika uzava kuri 15,4% ukagera kuri 7,7% naho ku rusenda, uwangirika uzava kuri 17,2% ugere ku 8,7%
Kubaka ibikorwa remezo nk’ibi, biri mu murongo wa NAEB wo kurushaho kongera ubwiza n’ubudahangarwa rw’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga, ndetse no kuzamurira umuhinzi ubushobozi.
Muri Gahunda ya 2 y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2, 2024-2029), biteganyijwe ko ibyoherezwa mu mahanga bizikuba kabiri bikava kuri miliyari 3,5 z’amadolari y’Amerika bigere kuri miliyari 7,3 z’amadolari y’Amerika. Bizagerwaho hongererwa agaciro ibikomoka ku buhinzi, no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Kugira ngo bigerweho, hazashingirwa ku kongera inganda zitunganya ibicuruzwa mu gihugu, gutunganya ibikomoka ku buhinzi no kongerera agaciro ibiva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ubuhinzi n’Ubworozi ni urwego ruzakora mu buryo buteye imbere bwa kinyamwuga aho ubuhinzi buzazamuka ku kigero cya 6% ku mwaka, umusaruro uzazamuka kurenga 50% binyuze mu kongera ubuso bwuhirwa ku kigero cya 85% bwuhirwa buzava kuri hegitari 71 000 bukagera kuri hegitari 131 000 no gukoresha inyongeramusaruro.



