Umukinnyi wa filime muri Tanzania akaba n’uwahoze ari umugore w’umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Rwanda Ndikumana Hamad Katauti, Irene Pancras Uwoya wamenyekanye cyane nka Oprah, yatangaje ko hari igihe yari afite amafaranga menshi ariko yarabuze amahoro y’umutima.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be abinyujije ku muyoboro we wa YouTube, aho yatangaje ko hashize igihe abantu benshi bamubaza ibibazo bitandukanye ariko noneho yaje kugira ngo abasubize bose kuri buri kibazo bamubajije.
Mu byo yagiye agarukaho, uyu mugore watangaje ko yakijijwe ndetse ko mbere yarangwaga n’ibyaha mbere y’uko Imana imugirira ubuntu agakizwa harimo n’ukuntu yigeze kubaho yifuza uwo yaha amafaranga akamugurisha amahoro y’umutima.
Yagize ati: “Nari mfite amafaranga kandi ahagije ariko nta mahoro na make nabaga mfite mu mutima wanjye. Najyaga mbwira abantu b’inshuti zanjye ndabasabye mureke mbahe amafaranga nanjye mumpe amahoro ariko ntibanyumvaga, nibwo namenye ko amafaranga atari byose.”
Akomeza asobanura ko nyuma yo kumenya Imana akareka inzira z’ibyo yari arimo yamenye ko Imana ibaho kandi ikora.
Ati: “Nyuma y’aho nabonye amahoro kandi namenye ko Imana ihari kandi narabibonye ko ikora, narishimye cyane kubera ko nongeye kuba njye wa cyera ntaramenyekana (ntaraba umustar) kandi bumeze nk’umunyacyubahiro imbere yayo.”
Oprah avuga ko Imana yamusabye ko yayikorera akajya afasha abana b’abakobwa bataye inzira y’Imana nkuko yari amaze kwongera kugaruka bakava mu byaha, ibyo avuga ko Imana yabimubwiriye mu masengesho y’iminsi itatu yakoze maze agashinga Ivugabutumwa yise Friends of God Minisitries.
Kuri ubu avuga ko yiteguye gukorera Imana nubwo avuga ko atari urusengero yashinze.
Irene Pancras Uwoya yamenyekanye muri filime zitandukanye zo muri Tanzania zirimo iyitwa Oprah yanakinnyemo ari umukinnyi w’imena.
Uyu mugore yinjiye muri sinema mu 2008, akaba yarigeze gushakanaho na Ndikumana Hamad Katawuti banabyaranye umwana w’umuhungu mbere y’uko batandukana, nyuma Katawuti akaza kwitaba Imana.