NATO yasenye misile yavaga muri Iran igana muri Turukiya
Mu Mahanga

NATO yasenye misile yavaga muri Iran igana muri Turukiya

KAMALIZA AGNES

March 4, 2026

Minisiteri y’Ingabo ya Turukiya yatangaje ko ubwirinzi bwo mu kirere bw’Umuryango wo Gutabarana uhuza ibihugu by’i Burayi na Amerika (NATO), bwasenye misile za balisitike zavaga muri Iran zigana   mu kirere cya Turukiya.

Iran ikomeje kurasa mu bihugu byo mu Karere ko mu Burasirazuba bwo Hagati mu rwego rwo kwihorera kuri Isiraheli na Amerika byayigabyeho ibitero ku wa 28 Gashyantare 2026. 

Kuri uyu wa Gatatu Turukiya yatangaje ko iyo misile yarashwe nyuma yo kwambuka ikirere cya Syria na Iraq, igasenywa na sisitemu z’ubwirinzi bwo mu kirere za NATO buri mu nyanja ya Mediterane.

Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko hataramenyekana ahantu nyirizina iyo misile yari igambiriye kugwa kandi ko ubwo yaraswaga nta wahakomerekeye cyangwa ngo ahasige ubuzima.

Mu itangazo ry’iyo Minisiteri yagaragaje ko Turukiya ifite uburenganzira bwo gusubiza igikorwa icyo ari cyo cyose cy’ubushotoranyi cyayibasira, mu gihe yaburiye impande zihanganye mu ntambara gushaka uko bahosha ayo makimbirane.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turukiya, Hakan Fidan mu kiganiro kuri telefone yagiranye na mugenzi we wa Iran, Abbas Araghchi yamugaragarije ko batishimiye ukuvogerwa kw’ikirere cyabo, amusaba ko bakwirinda icyatuma intambara ikwira mu Karere.

Umuvugizi wa NATO, Allison Hart, yamaganye icyo gikorwa cya Iran yongeraho ko NATO izarwana ku banyamuryango bayo na Turukiya irimo.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA