NBA: Bronny yasanze se Lebron James muri Los Angeles Lakers
Amakuru

NBA: Bronny yasanze se Lebron James muri Los Angeles Lakers

SHEMA IVAN

June 28, 2024

Bronny James umuhungu LeBron James yatoranyijwe na Los Angeles Lakers isanzwe ikinamo se, iba inshuro ya mbere umwana agiye gukinana n’umubyeyi we mu mateka ya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (NBA).

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024 ni bwo uyu mukinnyi w’imyaka 19 yatoranyijwe na Lakers mu muhango wabereye i New York.

Bronny yasoje umwaka we wa mbere mu mikino ya kaminuza akinnye imikino 25 ubwo yakiniraga kaminuza ya Trojans iherereye mu majyepfo ya California.

Uyu mukinnyi yabarirwaga gutsinda amanota ane no gutanga imipira ibiri yavuyemo andi kuri buri mukino. Bitandukanye na se uzwiho gusatira cyane ko ariwe uyoboye abandi mu gutsinda amanota menshi mu mateka ya NBA, Bronny we akina yugarira cyane.

Muri kanama 2023 uyu musore yagize ikibazo cy’imutima bituma amara igihe adakina cyane ko yasubiye mu kibuga mu Ugushyingo 2023.

Bronny James ntabwo yitezweho kuzagira byinshi akora mu mwaka we wa mbere muri Lakers gusa kuzaba ari iruhande rwa se ni kimwe mu bizatuma agarukwaho cyane.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA