NBA: Indiana Pacers na New York Knick zageze muri ½ cya Playoffs
Siporo

NBA: Indiana Pacers na New York Knick zageze muri ½ cya Playoffs

SHEMA IVAN

May 3, 2024

Indiana Pacers yatsinze Milwaukee Bucks amanota 120-98 naho New York Knicks itsinda Philadelphia 76ers amanota 118-115 zombi zibona itike yo gukina ½ cy’Imikino ya Kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA).

Iyi mikino ya gatandatu yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, tariki 3 Gicurasi 2024.

Umukino wa New York Knicks na Philadelphia 76ers wari utegerejwe cyane kuko Sixers yaheruka gutsinda bityo yifuzaga uwa gatandatu kugira ngo amakipe yombi anganye intsinzi eshatu bityo hazitabazwe umukino wa karindwi.

Knicks yatangiranye imbaraga nyinshi, itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Jalen Brunson. Aka gace karangiye igatsinze amanota 36-22.

Mu gace ka kabiri, Sixers yinjiye mu mukino Joel Embiid na Buddy Hield barayitsindira cyane.

Igice cya Mbere cyarangiye Philadelphia 76ers iyoboye umukino n’amanota 54 kuri 51 ya New York Knicks.

Mu gace ka Gatatu umukino wakomeje kwegerana mu manota cyane ko nta kipe yashyiragamo ikinyuranyo cy’amanota arenze atanu.

Aka gace karangiye amakipe yombi anganya amanota 83-83.

Mu gace ka nyuma amakipe yakomeje kugenda mu manota habura amasegonda 24 ngo umukino urangire, Josh Hart yatsinze amanota atatu y’ingenzi ari na yo yaje kuba ikinyuranyo.

Umukino warangiye New York Knicks yatsinze Philadelphia 76ers amanota 118 -115 igera muri ½ cy’Imikino ya Karamarampaka mu gice cy’iburasirazuba.

Undi mukino wabaye, Indiana Pacers yatsinze Milwaukee Bucks amanota 120-98 igera muri ½ cy’Imikino ya Karamarampaka mu gice cy’iburasirazuba.

Kugeze ubu mu mikino myinshi bikomeje gusobanuka uretse uri guhuza Los Angeles Clippers na Dallas Mavericks (iyoboye n’intsinzi 3-2), na Orlando Magic na Cleveland Cavaliers (iyoboye n’intsinzi 3-2).

Kugeza ubu mu gice cy’Iburasirazuba, imikino ya ½ imaze kumenyekana ni uzahuza Minnesota Timberwolves na Denver Nuggets, mu gihe Oklahoma City Thunders izahura ni izava hagati ya Los Angeles Clippers na Dallas Mavericks.

Mu gice cy’Iburasirazuba, umukino umwe uzahuza Indiana Pacers na New York Knicks, mu gihe Boston Celtics izahura n’izava hagati ya Orlando Magic na Cleveland Cavaliers.

Timothy John McConnell Jr yafashije indiana Pacers gusezerera chicago  Bucks

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA