Los Angeles Lakers yatsinzwe na Denver Nuggets amanota 112-105, uba umukino wa gatatu wikurikiranya itsinzwe mu mikino ya kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA).
Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatanu ni bwo uyu mukino wakinwe kuri Crypto Arena mu mujyi wa Los Angeles
Wari umukino wa mbere Lakers ikiniye mu rugo nyuma yo gusura Nuggets muri ibiri iheruka. Hamwe n’umurindi w’abafana byayifashije gutangira neza isoza agace ka mbere yatsinze amanota 33 kuri 23.
Nuggets yaje kwinjira mu mukino mu gace ka kabiri, itangira gutsinda amanota menshi cyane ibifashijwemo na Aaron Gordon na Nikola Jokić.
Igice cya mbere cyarangiye Los Angeles Lakers iyoboye umukino n’amanota 53 kuri 49 ya Denver Nuggets.
Mu gace ka gatatu Nuggets yagarukanye imbaraga nyinshi, Michael Porter Jr na Jamal Murray na bo batangira gutsinda amanota menshi. Ku rundi ruhande Anthony Davis na LeBron James bagerageza kugabanya ikinyuranyo ariko indi igakina nk’ikipe nkuru.
Aka gace karangiye Denver Nuggets iyoboye umukino n’amanota 83-75.
Mu gace ka nyuma, Lakers yagerageje kwiminjiramo agafu ngo irebe ko yabona itsinzi ya mbere ariko Nuggets nk’ikipe nkuru igakinana ubwenge bwinshi, itemera ko ikinyuranyo cyayo kivamo.
Umukino warangiye Denver Nuggets yatsinze Lakers amanota 112-105 iba itsinzwe bwa gatatu kuri iyi kipe y’i Los Angeles, bivuze ko mu gihe yatsindwa umukino utaha uteganyijwe ku Cyumweru, tariki 28 Mata, izahita isezererwa.
Indi mikino yabaye kuri uyu munsi, Philadelphia 76ers yabonye itsinzi ya mbere kuri New York Knicks iyitsinda amanota 125-114, ni ko byagenze no kuri Orlando Magic yatsinze Cleveland Cavaliers amanota 121-83.
Kugeza ubu, New York Knicks na Cleveland Cavaliers ziyoboye n’intsinzi ebyiri kuri imwe.
Iyi mikino irakomeza mu rucyerera rwo ku wa Gatandatu, aho Indiana Pacers irakira Milwaukee Bucks, Dallas Mavericks yakire Los Angeles Clippers (aya makipe yose anganya intsinzi imwe ku yindi), mu gihe Phoenix Suns izakira Minnesota Timberwolves.