Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, NCHR, irageza ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’umwaka igaragaza ishusho y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.
Ni raporo igaragaza ibyo Komisiyo yagezeho n’ibikorwa yakoze mu mwaka wa 2024-2025.
NCHR yavuze ko iyi raporo iyigeza ku Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukwakira 2025, Saa Cyenda z’umugoroba.
Raporo y’umwaka ikorwa na Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, yibanda ku bikorwa yakoze bijyanye n’inshingano zayo; guteza imbere, kurinda no kugenzura uburenganzira bwa muntu nko kurwanya iyicarubozo n’ibindi bikorwa bibi, ibihano biremereye muri za kasho n’ibindi.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru NCHR yashyize ahagaragara, yavuze ko yakira ibirego by’abantu ku giti cyabo bagaragaza ko bakorewe ihohoterwa, igakora iperereza n’ubuvugizi ku kubaha uburenganzira bw’abantu n’imiryango.
Mu mwaka ushize wa 2024/2025, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yagenzuye ahantu hose hafungirwa haba mu magororero, mu bigo ngororamuco no muri sitasiyo z’Urwego rw’Ubugenzacyaha.
NCHR ikomeza igira iti: “Twakoze ubukangurambaga, amahugurwa, ibiganiro n’abaturage bigamije guteza imbere umuco w’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.”
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu igiye kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko raporo yayo, mu gihe iy’umwaka ushize 2023/2024 yagaragazaga ko ubucucike mu magororero bwagabanutse ku rugero rwa 6.4% ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2022/2023.
Icyo gihe yagaragazaga ko Igororero rya Rwamagana rifite ubucucike ku kigero cya 159,2% , Rusizi riri kuri 158,6%, Nyarugenge ririmo ubucucitse buri ku rugero rwa 158%, Huye iri kuri 143.5% na Muhanga ikaba kuri 142,8%.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR), Umurungi Providence, yavuze ko bateganya gukomeza gushyira imbaraga mu bushakashatsi ku mpamvu zitera ubucucike mu magororero.
Igenzura ryakozwe muri za kasho 72 z’Ubugenzacyaha mu mwaka wa 2023/24, NCHR yasanze mu bantu 4 852 bari bazifungiwemo, harimo 4 821 (99,4%) bari bafite impapuro zibafunga, mu gihe 31 (0,6%) izo nyandiko ntazo bari bafite, kuko ari bwo bari bakigeramo.
Raporo y’umwaka ushize 2023-2024 ya NCHR igaragaza ko ibyaha bitatu birimo ubujura (buri ku kigero cya 62,5%), ibiyobyabwenge (8,5%) no kwangiza ibikorwa remezo (7,5%), biri ku isonga mu bituma abantu bajyanwa mu bigo binyurwamo by’igihe gito (Transit Centers).
Ibigo 28 binyurwamo by’igihe gito, NCHR yasanze harimo abantu 8 373 (abagabo 7 632, abagore 332, abahungu 365, abakobwa 44) ndetse n’abana bato 19 bari kumwe na ba nyina.