Ndahayo uzaserukira u Rwanda muri Gabon yasabye Abanyarwanda kumushyigikira
Amakuru

Ndahayo uzaserukira u Rwanda muri Gabon yasabye Abanyarwanda kumushyigikira

MUTETERAZINA SHIFAH

May 17, 2024

Umusizi ukora ubusizi bwo mu bwoko bwa Slam, Ndahayo yasabye Abanyarwanda kumushyigikira mbere y’uko yerekeza muri Gabon, aho azaba agiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ubusizi   bwo muri ubwo bwoko, azaba guhera tariki 24 Gicurasi 2024.

Ndahayo avuga ko ubusizi bwo mu bwoko bwa Slam bushingiye ku byo umuntu abonye ako kanya agahita abivuga ku rubyiniro.

Ni ubusizi bukorwa n’abantu bane bonyine mu Rwanda, barimo Nina Salim, Sylistre Nsengimana, Mwalimu Lakhpin na Ndahayo.

Uyu musore uzerekeza muri Gabon tariki 20 Gicurasi, avuga ko kuba Abanyarwanda badashyigikirana, bishobora gutuma hari byinshi utageraho kandi atari uko utatanze ibyo wari ufite byose, ahubwo ari uko wabuze abagushigikira.

Ati: “Ku Banyarwanda bari mu gihugu icyo mbasaba ni ukudushyigikira, bakumva bakunda ibihangano byacu ndetse bakabikundisha n’abandi, kuko usanga ufite ibihangano byinshi ariko ugasanga ubutumwa burimo burumvwa na bake, kandi ubwo butumwa ari ubwabo, kuko babikoze byafasha mu buryo butandukanye harimo n’iterambere ry’Igihugu.”

Yongeraho ati: “Niba uri Umunyarwanda ukaba uri muri Gabon, nagusaba kuzaza kunshyigikira ku italiki 24/05/ 2024, muri Institut Français Gabon, ndetse no gutegura umunsi wo guhura tukiyibutsa cyane Umuco Nyarwanda.”

Akomeza avuga ko kubabona bizamufasha kumva ko atari wenyine mu rugamba rwo gusakaza umuco w’Igihugu cye, kuko yumva ko ari inshingano za buri Munyarwanda aho ari hose guhesha ishema no kumenyekanisha umuco w’Igihugu cyabo.

Agaruka ku mpamvu ibisigo bye byinshi bigaruka ku ngabo z’Igihugu, Ndahayo avuga ko ashingiye ku mateka y’Igihugu, akanareba uko kimeze ubu, abona ari abantu bakomeye bakwiye ibirenze ibyo akora.

Asanga kudashyigikirana nk’Abanyarwanda hari aho biba inkomyi, kuko hari n’igihe umuntu ashobora kubona ubutumire ariko ntabashe kubwitabira bitewe n’amikoro, kandi wenda ari bwo bwa mbere Igihugu cyari kigiye guhagararirwa.

Ni  ibintu avuga ko ari igihombo ku muntu ku giti cye ndetse no ku gihugu rusange.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA