Ndikumana yafashije Rayon Sports gutangira  Shampiyona Itsinda Kiyovu Sports (Amafoto)
Amakuru

Ndikumana yafashije Rayon Sports gutangira Shampiyona Itsinda Kiyovu Sports (Amafoto)

SHEMA IVAN

September 13, 2025

Ibitego bibiri bya Ndikumana Asman byafashije Rayon Sports gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona ya 2025/26.

Uwo mukino w’ishiraniro wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Nzeri 2025 witabirwa n’abarimo Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice n’abandi.

Kiyovu Sports yatangiye neza umukino yiharira cyane umupira hagati mu kibuga ndetse ku munota wa 8 yabonye amahirwe yo gufungura amazamu ku ishoti rikomeye ryatewe na Rukundo Abdulrahman ari mu rubuga rw’amahina, umupira ukurwamo n’umunyezamu Pavelh Ndzila ujya muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota 29, Kiyovu Sports yakoze impinduka Bukuru Christophe asimbura Mbonyingabo Regis wari wavunitse.

Kiyovu Sports yakomeje gusatira izamu rya Rayon Sports harimo umupira winjiranywe na Moise Sandja Bulaya bamwe bakekaga ko yaraririye, awutera ku ruhande nyuma y’uko umunyezamu Pavelh Ndzila yari yamaze gusohoka.

Ku munota wa 42, Rayon Sports yafunguye amazamu ku mupira wahinduwe na Tambwe Gloire usanga Ndikumana Asman wari wenyine atsindisha umutwe ujya mu rushundura.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0.

Rayon Sports yatangiranye impinduka mu gice cya kabiri, Aziz Bassane asimbura Sindi Paul Jesus.

Rayon Sports yakomeje gukina neza irusha cyane Kiyovu Sports ndetse umupira uri gukinirwa mu kibuga cyayo.

Rayon Sports yongeye gukora impinduka ku munota wa 57, Habimana Yves na Niyonzima Olivier ‘Seif’ basimburwa na Bigirimana Abedi na Adama Bagayogo.

Ku munota wa 64, Rayon Sports yahushije igitego ku mupira watakajwe ufatwa na Aziz Bassane agiye kuroba umunyezamu James Desire, agwa mu rubuga rw’amahina, Kiyovu Sports ihita ikura umupira ku izamu ryayo.

Iminota 10 ya nyuma y’umukino Kiyovu Sports yagerageje gusatira ishaka igitego cyo kwishyura ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports bikomeza guhagarara neza.

Mbere y’uko urangira umusifuzi wa kane yongeyeho iminota itatu y’inyongera.

Ku munota wa 90+3, Ndikumana Asman yatsindiye Rayon Sports, atsinda igitego cya kabiri n’umutwe ku mupira wari uvuye muri Konuneri yatewe na Bassane.

Umukino warangiye Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0

itangirana Shampiyona intsinzi.

Indi mikino uyu munsi yasize, Police FC yatsinze Rutsiro FC 2-1, Etincelles FC yanganyije na Gasogi United ubusa ku busa, Bugesera itsinda Gicumbi igitego 1-0 na Mukura VS itsinda Musanze igitego 1-0.

Umunsi wa mbere usozwa kugera ku mukino wo ku Cyumweru, tariki ya 14 Nzeri 2025.

AS Kigali yakira Amagaju saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium.

Abakinnyi ba Kiyovu Sports babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Abafana ba Rayon Sports bari baje ari benshi gushyigikira ikipe yabo
Abafana ba Kiyovu Sports na bo bari bitabiriye
Uwayezu Jean Fidele wayoboye Rayon Sports ubanza yakurikiye umukino ari kumwe na Twagirayezu Thadee wamusimbuye
Chairman wa APR FC, Brig. Gen. Déo Rusanganwa na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice mu bakurikiye umukino
Ndayishimiye Richard ahanganye n’abakinnyi ba Kiyovu Sports
Ndikumana Asman yishimira cya kabiri yatsinze umukino urimo kurangira
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa uri hagati na we yarebye umukino

Amafoto: TUYISENGE Olivier

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA