Ndimbati yapfushije nyina
Ibyamamare

Ndimbati yapfushije nyina

MUTETERAZINA SHIFAH

January 14, 2026

Umukinnyi wa Filime nyarwanda Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati ari mu gahinda ko gupfusha nyina umubyara, witabye Imana kuri uyu wa 14 Mutarama 2026.

Ndimbati yabihamirije itangazamakuru agira ati: “Ayo makuru ni yo, umubyeyi wanjye yitahiye yari mu rugo iwanjye aho yari amaze iminsi.”

Ndimbati ntiyigeze agira icyo avuga ku bijyanye n’icyaba cyateye urupfu rw’umubeyi we.

Uwo mukinnyi wa Filime yari amaze imyaka ine agaragaje uwo mubyeyi mu itangazamakuru kuko yamwerekanye mu 2023, ubwo yateguraga igikorwa cyo kwibuka se wari umaze imyaka 11 yitabye Imana.

Ndimbati yamenyekanye muri sinema y’u Rwanda cyane cyane mu yitwa ‘Papa Sava’ ya Niyitegeka Gratien, City Maid aho yakinnye ari umuganga n’izindi.

Nyina wa Ndimbati yitabye Imana mu gihe na se amaze imyaka 15 atabarutse

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA