Ndizeye Dieudonné yasinyiye APR BBC
Siporo

Ndizeye Dieudonné yasinyiye APR BBC

SHEMA IVAN

October 14, 2025

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball, Ndizeye Dieudonné uzwi nka Gaston, yerekeje muri APR BBC asinya amasezerano y’umwaka.

Uwo mukinnyi yaherukaga muri MAS Basketball yo muri Maroc.

Ndizeye ni umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rufite muri Basketball, aho asanzwe azwiho gutsinda amanota atatu menshi cyane.

Uyu mukinnyi wanyuze mu makipe nka IPRC Kigali ari ko akamenyekana cyane muri Patriots BBC yatwayemo Igikombe cya Shampiyona inshuro enye,  yanabaye umukinnyi mwiza wa Shampiyona ya 2019.

APR BBC izahagararira u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League (BAL) nyuma yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona cya 2025 ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Ndizeye Dieudonné wamenyekanye muri Patriots BBC yerekeje muri APR BBC
Dieudonne Ndizeye yari amaze umwaka akinira MAS Fes yo muri Maroc

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA