Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball, Ndizeye Dieudonné uzwi nka Gaston, yerekeje muri APR BBC asinya amasezerano y’umwaka.
Uwo mukinnyi yaherukaga muri MAS Basketball yo muri Maroc.
Ndizeye ni umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rufite muri Basketball, aho asanzwe azwiho gutsinda amanota atatu menshi cyane.
Uyu mukinnyi wanyuze mu makipe nka IPRC Kigali ari ko akamenyekana cyane muri Patriots BBC yatwayemo Igikombe cya Shampiyona inshuro enye, yanabaye umukinnyi mwiza wa Shampiyona ya 2019.
APR BBC izahagararira u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League (BAL) nyuma yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona cya 2025 ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.