Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yakiriye kopi z’impapuro za ba Ambasaderi bashya bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda barimo uw’u Bwongereza, Alison Heather Thorpe, uw’u Buhinde, Mirdu Pawan Das, uwa Vénézuela, Fátima Yesenia Fernandes Juárez, n’uw’u Butaliyani, Mauro Massoni.
Yabakiriye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kanama 2024.
Ibyo bihugu abo badipolomate bahagarariye bisanzwe bifitanye umubano mwiza n’u Rwanda.
U Rwanda na Vénézuela
Mu mwaka ushize wa 2023, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, bahuriye mu nama ya G77 muri Cuba, bashimangira kurushaho gukorana mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro,icyo gihe byatangaje ko ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Nicolás Maduro byagarutse ku buryo ibibazo ibihugu bihura na byo bishobora kubibera imbarutso y’urugendo rw’iterambere.
Banaganiriye kandi ku nzego zitandukanye ibihugu byombi bishobora gufatanyamo hagamijwe iterambere ry’ubukungu.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Venezuela byatangaje ko hashize igihe kinini hari ubufatanye n’u Rwanda mu ngeri zirimo uburezi, gutwara abantu, ubukerarugendo, umuco n’ibindi.
Perezida Maduro yanditse ku rukuta rwe rwa X [rwahoze rwitwa Twitter] ati “Turashaka gushimangira umubano hamwe n’ubuvandimwe yacu n’u Rwanda. Nishimiye kuba ngiye gukorana na Perezida Kagame mu guteza imbere ubufatanye bugamije iterambere ry’abaturage bacu. Umufatanyabikorwa mwiza.”
Muri uwo mwaka kandi Guverinoma y’u Rwanda n’iya Venezuela, byasinyanye amasezerano ashimangira umubano mwiza ku mpande zombi, aho guhera Abadipolomate b’u Rwanda ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye batangiye kujya muri iki gihugu batabanje gusaba Visa.
U Rwanda na Venezuela byatangiye kugirana umubano mu bya dipolomasi ku wa 18 Kanama 1981. Ku wa 7 Ukuboza 2010, Guverinoma zombi zasinyanye amasezerano yo gufatanya mu bikorwa byo kugirana inama.
U Rwanda n’u Bwongereza
Ibihugu byombi byiyemeje gusigasira umubano bifitanye.
Mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka wa 2024, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yifashishije telefone, yaganiriye na Ray Edward Harry Collins, Minisitiri wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Bwongereza akaba n’Umudepite, baganira ku mubano w’ibihugu byombi.
Ubutumwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yashyize kuri X icyo gihe, yatangaje ko Nduhungirehe na Collins baganiriye ku bufatanye mu iterambere hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza, n’uburyo byakomeza gutezwa imbere.
Collins mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko mu byaganiriwe harimo n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko ku by’agahenge gaherutse kwemerezwa i Luanda muri Angola hagati y’impande zihanganye muri Congo, kasabwe n’ibihugu birimo u Rwanda.
Muri Nyakanga 2024 kandi, Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza bahuriye i Paris mu Bufaransa, baganira ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye mu iterambere ry’impande zombi, ikibazo cy’abimukira n’ibindi.
U Rwanda n’u Buhinde
Mu mwaka wa 2023, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde Madamu Mukangira Jacqueline yafunguye ku mugaragaro ibiro by’uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri leta ya Bengal y’iburengerazuba no muzindi leta umunani z’u Buhinde.
U Rwanda n’u Buhinde bisanzwe ari ibihugu bifitanye umubano mwiza ugaragarira mu masezerano yashyizweho umukono n’ibihugu byombi ajyanye n’ubufatanye mu by’ikirere, imigenderanire y’abaturage b’ibihugu byombi ndetse n’ajyanye no gushinga ikigo cyigisha kikanateza imbere iby’ubucuruzi n’ishoramari.
Mu yandi masezerano ibihugu byombi byagiranye arimo ajyanye no gukuraho visa ku baturage b’ibihugu byombi cyane cyane abafite za pasiporo za servise n’abadipolomate ariko impande zombi zigasobanura ko icyifuzo ari uko byagera ku baturage bose.
U Rwanda n’u Butaliyani
U Rwanda n’u Butaliyani byiyemeje gufatanya mu nzego zitandukanye.
Mu 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani Giorigia Meloni, baganira ku ngingo zitandukanye zo kwimakaza ubutwererane no gusangira inyungu ku bihugu byombi.
Abo bayobozi bahuriye mu nama ya 78 y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva tariki ya 20 igeza ku ya 26 Nzeri 2023.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko baganiriye ku buryo bakomeza gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu by’u Rwanda n’u Butaliyani hagamijwe gusangira inyungu mu by’umutekano, ubuhinzi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ibindi.
Kugize ubu u Rwanda n’u Butaliyani byishimira umubano mwiza bifitanye, aho mu ntangiriro za 2023 Ibiro by’Uhagarariye icyo gihugu mu Rwanda byafunguye icyicaro mu Mujyi wa Kigali.
Muri Kamena 2023, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye, yagiriye uruzinduko rw’iminsi 3 mu Butaliyani ku butumire bwa mugenzi Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’icyo gihugu Lt. Gen Teo Luzi.
Abo bayobozi baganiriye ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi mu nzego z’umutekano.
Mu rwego rw’Ingufu, igihugu cy’u Butaliyani gifasha u Rwanda kuzamura iterambere ry’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu.
Mu mwaka wa 2018 u Rwanda n’u Butaliyani byasinye amaserezano mu gukora ingendo z’ubucuruzi zo mu kirere, amaserazo yo koroherezanya mu ngendo z’indege zigana cyangwa ziva muri ibi ihugu.