Umuhanzi Richard Nick Ngendahayo wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza umaze imyaka 15 muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, yageze i Kigali Saa tatu z’umugoroba wo ku wa 03 Ugushyingo, atangaza ko yuzuye umunezero wo kugaruka mu Rwanda.
Richard Nick Ngendahayo asanzwe atuye mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas, yaje gutaramira abakunzi be badaherukana.
Ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe n’ibyamamare bitandukanye muri gospel; Aline Gahongayire, Gabby Kamanzi, Phanny Gisele Wibabara , Rene Patrick, Tracy Agasaro n’abo mu muryango we.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru yagize ati: “Kugaruka iwanyu ntacyabisimbura, ugera mu Rwanda ugahita wumva amahoro aramanutse. Ndumva mfite amahoro n’umunezero kuba nje iwacu.”
Mu buzima bwe avuga ko akunda kureba ku bantu cyane kuruta kureba ku bintu ariko byagera ku gihugu cye akagisabira umugisha.
Akomeza agira ati: “Ibyo abayobozi bakoze harimo iterambere ryavuyemo BK Arena ni bindi byose.
Ni ibintu bigoye urebye igihe tumaze tuvuye mu byo twavuyemo, ukaba ureba uko u Rwanda rumeze kugeza uyu munsi, ntiwaba wibeshye ko ari igihugu gitemba amata n’ubuki.”
Yakomoje ku gitaramo kizabera muri BK Arena
Richard Ngendahayo agaragaza ko BK Arena ari ntoya ariko ko yizeye gutaramira Abanyarwanda.
Agira ati: “BK Arena ni ntoya, kubera ko BK Arena burya ntabwo ari umuntu uyuzuza, ni Imana iba yazanye abantu bayo kuko buri wese aba afite inyota yo kuza kuramyana na wa muramyi wabafashije. Imana ni yo izuzuza BK Arena.”
Ahamya ko igihe nikigera na Sitade hari abantu bazajya bayuzuza ariko ngo abantu ntibakarebe ku bantu buzuye ahubwo bigomba kureba uwabazanye, ari yo Mana.
Gabby Kamanzi wongeye kubona Richard Ngendahayo, avuga ko ari we wamufashe ukuboko kugira ngo ashobora kuririmba ku giti cye.
NI umuntu avuga ko bakoranye kandi ngo hari ukuntu byamwongereye izindi mbaraga bityo akumva ko na we abishoboye.
Ati: “Mu 2004/2005 icyo gihe nta ndirimbo n’imwe nari nagasohoye. Navuga ko Richard ari mu bantu batumye nanjye numva ko mbishoboye.
Iyo uri umuntu ugitangira ukabona umuntu agufashe ukuboko ngo mujyane, uhita wumva ugize imbaraga.
Mu bantu batumye nkomeza kuririmba kugeza uyu munsi, Richard arimo nubwo amaze igihe kinini ataririmba ariko imbuto yateye mu buzima bwanjye, ni yo nkigenderaho.”
Kuri we ashima Imana ko asanze akiri mu murimo w’Imana.
Ati: “Ni ikintu gikomeye cyane nshimira Imana kuko ni benshi batakibirimo ariko nshima Imana ko nyuma y’imyaka 15 asanze nkiramya Imana.”
Umuhanzi Tracy Agasaro uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, afata Richard Ngendahayo nk’Umushumba (Bishop) w’Aba gospel kuko ari umuntu Imana yakoresheje ku buryo budasanzwe.
Ati: “Nakuze nkunda indirimbo ze kugeza n’izi saha. Ni umuntu udasanzwe mu ruganda rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.”
Robert , Ukurikiranira hafi umuziki wa gospel, avuga ko Ngendahayo amubonamo ahahise h’umuziki wa gospel, aho ugeze n’abandi bamureberaho icyitegererezo cy’aho uyu muziki uzaba ugeze.
Agira ati: “Umuziki we ni umwimerere, ari mu bantu twatangiranye dufata umuziki w’umwimerere tutigana ariko akaba ari umuziki uri mu nzego zose; mu bikoresho, mu majwi no mu myiteguro yabyo.”
Yahamirije Imvaho Nshya ko igitaramo cya Richard Nick Ngendahayo giteganyijwe tariki 29 Ugushyingo 2025 muri BK Arena, kirimo gutegurwa neza.
Akomeza agira ati: “Ubona ko n’abantu banyotewe no kumva ijwi ry’abakera, abahanzi b’ubu bamufataho icyitegererezo abantu banyotewe no kumubona.”
Umuhanzi Richard Nick Ngendahayo yamenyekanye mu ndirimbo; Ni we, Mbwira ibyo ushaka, Sinzakwitesha, Uri byose nkeneye, Yambaye icyubahiro, Nzaguheka, Cyubahiro n’izindi.










