Abahanzi Nyarwanda Nel Ngabo na Muneza Christopher basusurukije Abanyarwanda baba muri Canada, inshuti z’u Rwanda n’abandi bitabiriye Inama ya Rwanda Convention 2026, barushaho kuryoherwa n’impera z’icyumweru.
Ni igitaramo cyaherekeje inama ya Rwanda Convention 2026 yabaye mu ijoro ry’itariki 10 Ukwakira 2026, yabereye mu Mujyi wa Ottawa, muri Canada. Nel Ngabo yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zose zirimo ‘Nywe,’ Nzagukunda, ikofi, n’izindi zatumye abitabiriye bose baririmbana na we indirimbo ku yindi ari nako bazibyina.
Uretse Nel Ngabo wishimiwe akagaragarizwa urukundo, undi muvandimwe ataramye ni Muneza Christopher waririmbye izirimo Hashtag, ‘Niba Uhoraho’ Ndandambara’ ‘Mi casa’ n’izindi ze zakunzwe icyakora umwanya uba muto kubera ukuntu abantu bari banyuzwe.
Abitabiriye iyo nama kandi banataramiwe n’Itorero Gakondo ry’Abanyarwanda baba muri Canada, Ingabe Cultural Troupe na ryo ryibanze ku ndirimbo z’umuco nyarwanda zatumye abantu bashayaya bakiyibutsa kubyina Kinyarwanda.
Rwanda Convention ni inama iberamo ibiganiro bifasha Abanyarwanda baba mu mahanga kumenya amahirwe ari mu Rwanda n’aho bashora imari bikaba ikaba yarabereye muri Canada mu gihe umwaka ushize yari yabereye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

