Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Nelly Mukazayire Minisitiri wa Siporo. Asimbuye Nyirishema Richard wari umaze amezi Ane ahawe inshingano zo kuyobora iyi Minisiteri.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024, rigaragaza ko Rwego Ngarambe yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo naho Kabera Godfrey agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Mukazayire ni impuguke mu by’ubukungu akaba yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo. Yabaye Umuyobozi Wungirije wa RDB guhera muri Werurwe 2023.
Mbere yaho yari umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, Rwanda Convention Bureau.
Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wungirije mu biro bya Perezida wa Repubulika. Mbere y’uko Mukazayire agera mu biro bya Perezida, yabaye umushakashatsi wa politiki mu ishami ry’ubukungu mu biro bya Minisitiri w’Intebe.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bukungu ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu micungire ya Politiki y’Ubukungu.
Rwego Ngarambe wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo.
Kabera Godfrey wagizwe Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari ya Leta, yari asanzwe ari Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere igenamigambi n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Mu bandi bayobozi, Festus Bizimana yagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Repubulika ya Senegali.
Parfait Busabizwa yagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo.
Olivier Kayumba, Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Repubulika ya Santarafurika.
Lambert Dushimana yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bw’u Buholandi.
Maj Gen Joseph Nzabamwita, Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Federasiyo y’Uburusiya. Amb Vincent Karega yagizwe Ambasaderi wihariye ushinzwe akarere k’Ibiyaga Bigari.
Francis Gatare wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) yagizwe Umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika.
Eng Richard Nyirishema wari Minisitiri wa Siporo yagizwe Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Ikigo cy’Igihugu gishizwe umutungo Kamere w’Amazi.
Jean Claude Musabyimana yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
François Régis Uwayezu yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo naho Brave Ngabo agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.
Ariane Zingiro yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Igenamigambi n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN.