Nepal: Ibiza bimaze guhitana abantu 47
Mu Mahanga

Nepal: Ibiza bimaze guhitana abantu 47

KAMALIZA AGNES

October 5, 2025

Ibiza byatewe n’imvura nyinshi yibasiye Neapl igateza inkangu n’imyuzure bimaze guhitana abantu 47, byangiza imihanda ndetse n’ibiraro.

Ubuyobozi bwa Nepal bwatangaje ko imvura nyinshi yatangiye kugwa mu mpera z’icyumweru gishize ihereye mu Burasirazuba bw’icyo gihugu ikomereza mu bindi bice yahise ihitana abantu icyenda, inkuba n’inkangu na byo bihitana abandi.

Imvura yakomeje kugwa aho kugeza kuri iki Cyumweru hari kubarurwa abagera kuri 47 bamaze kuhasiga ubuzima nkuko byemejwe n’Umuvuguzi wa Polisi, Kalidas Dhauboji.

Yavuze ko kuri iki Cyumweru, tariki ya 05 Ukwakira abantu 35 bapfiriye mu nkangu zitandukanye zabereye mu Karere ka Ilam, mu Burasirazuba bw’igihugu hafi y’umupaka w’u Bihinde, mu gihe abandi icyenda baburiwe irengero nyuma yo gutwarwa n’imyuzure kuva ku wa Gatanu, mu gihe abandi batatu bishwe n’inkuba mu bindi bice bya Nepal.

Umuvugizi w’Ikigo gishinzwe gukumira no gucunga ibiza muri Nepal (National Disaster Risk Reduction and Management Authority), Shanti Mahatyavuze ko ibikorwa byo gushakisha ababuze bigikomeje.

Ikigo cy’Iteganyagaihe muri icyo gihugu cyo cyatangaje ko Uturere dusanga 15 twashyizwe mu turi mu byago byinshi, kiburira abaturage kwimuka ahantu hose hashyira ubuzima bwabo mu kaga nkuko ikinyamakuru The Kathmandu Post cyo muri icyo gihugu cyabitangaje.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA