Minisitiri w’Intebe wa Nepal, Sharma Oli, Minisitiri ushinzwe iby’amazi Pradeep Yadav, Minisitiri w’Ubuhinzi Ram Nath Adhikari, na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’imbere mu gihugu Ramesh Lekhak beguye nyuma yuko imbaga y’abigaragambya itwitse inyubako y’Inteko Ishinga Amategeko.
Imyigaragambyo yo kuri uyu wa Kabiri, yatumye babiri bahasiga ubuzima ndetse ibikorwa remezo byinshi birangizwa.
Urubyiruko rw’abigaragambya rwiyise ‘Generation Z’ rwigabije imihanda rwamagana ruswa n’amategeko akaze abuza gukoresha imbuga nkoranyambaga, rwinjiye mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko mu murwa Mukuru Kathamandu batangira gusenya no gutwika iyo nyubako.
Abantu benshi bari kuri moto bagenda bazenguruka hafi y’iyo nyubako bafite indabo zo mu busitani barandaguye, ibishushanyo byo mu Nteko, abandi baririmba bazenguruka iruhande rw’uwo muriro bafite amabendera yanditseho Nepal.
Ni mu gihe abandi bamenaguye amadirishya binjira mu nyubako bandika ku nkuta amagambo anenga ubutegetsi.
Inyubako zitandukanye z’Abanyapolitiki nazo zangijwe harimo n’iya Minisitiri Oli ndetse n’ibiro by’abandi banyepolitiki.
Ikigo gishinzwe Ubwikorezi bwo mu kirere muri Nepal cyatangaje ko ingendo z’imbere mu gihugu zahagaritswe by’agateganyo ku bw’impamvu z’umutekano.
Imyigaragambyo yo ku wa 09 Nzeri yaguyemo abantu 19 abandi barakomereka nyuma yuko abigaragambya bashyamiranye n’inzego z’umutekano bamagana kubuzwa gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Leta ya Nepal iherutse gushyiraho itegeko rigamije kugenzura imbuga nkoranyambaga, aho leta yasabye imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, X/Twitter, YouTube n’izindi kwiyandikisha muri Minisiteri y’Itumanaho n’Ikoranabuhanga kugira ngo zemerwe mu gihugu.
Mu cyumweru gishize, inzego za Leta zategetse guhagarika imbuga nkoranyambaga 26, kuko zitari zujuje ibyo zisabwa.
Iyo Minisiteri yatangaje ko iryo tegeko rigamije kurwanya amakuru y’ibinyoma, urwango n’amagambo mabi n’uburiganya bukoreshwa kuri murandasi.