NESA yasobanuye ibijyanye n’imishinga y’abanyeshuri biga Siyansi
Uburezi

NESA yasobanuye ibijyanye n’imishinga y’abanyeshuri biga Siyansi

KAYITARE JEAN PAUL

June 5, 2025

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, cyasobanuye ibijyanye n’imishinga y’abanyeshuri biga amasiyansi mu mashuri yisumbuye izwi nka Projects Based Assessment, PBA.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bernard Bahati, yavuze ko iyi mishinga idatangiye ubu kuko n’ubundi abanyeshuri bayikoraga ariko ngo ntabwo mu by’ukuri bayifataga ngo bayikoreshe mu masuzuma amwe n’amwe.

Icyakoze avuga ko ku munsi mpuzamahanga wa Siyansi, abana benshi bagaragaza ibyo bakoze.

Akomeza agira ati: “Turimo turavuga tuti aho kugira ngo tugume dutange ikizamini, iri suzumangiro abana basubiza banditse, twakwigiye kuri aba banyeshuri bandi bakora imishinga noneho tukabishyira mu mashuri yose, aho abanyeshuri bazajya bakoresha ibikoresho bigaragara bihari batiriwe bajya muri laboratwari hanyuma bigasimbura icyo kizamini bajyaga bakora ngiro ariko banditse.

Ni uko uwo mushinga waje hanyuma tugira Imana tubona n’umufatanyabikorwa dukorana, turabitangira uyu mwaka wari uwa gatatu.”

Ubuyobozi bwa NESA bugaragaza ko abana barimo gukora imishinga babihereye biga mu mwaka wa Kane, mu wa Gatanu none bageze mu wa Gatandatu.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati, agira ati: “Kandi koko nk’uko amakuru atugeraho ya bariya bana, yaba ari n’abarimu biraruta ngo nkubaze ku rupapuro ngo nafashe ikinyabutabire, iki n’iki nyihuza n’iki ngo ubwo haravamo ikindi gifite ibara risa gutya.

Ahubwo gerageza umuhe ibintu abikore, anabigaragaze noneho aze gusobanura ikiruseho, aze gusobanura ibyo yakoze uko yabikoze.”

Dr Bernard Bahati, Umuyobozi Mukuru wa NESA

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA