NESA yatangaje gahunda y’ingendo z’abanyeshuri bagiye gutangira igihembwe cya 2
Amakuru

NESA yatangaje gahunda y’ingendo z’abanyeshuri bagiye gutangira igihembwe cya 2

NYIRANEZA JUDITH

December 27, 2024

Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA cyatangaje gahunda y’ingendo z’abanyeshuri mu gutangira igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2024-2025, zizatangira kuva tariki 3 kugeza kuri 6 Mutarama 2025.

NESA yabitangaje kuri uyu Gatanu tariki 27 Ukuboza mu itangazo yashyize ahagaragara rigaragaza ko ingendo zizatangira ku wa Gatanu tariki 3 Mutarama 2025 zikazasoza ku wa Mbere tariki 6 Mutarama 2025, ku banyeshuri bose biga mu bigo bibacumbikira.

Ku wa Gatanu tariki ya 3 Mutarama 2025

Mu Ntara y’Amajyepfo hazagenda abanyeshuri bo mu Turere twa Muhanga na Nyaruguru, mu Ntara y’Iburengerazuba hazagenda abiga mu Karere ka Ngororero, mu Ntara y’Amajyaruguru ni Musanze naho mu Ntara y’Uburasirazuba ni Akarere ka Ngoma.

Ku wa Gatandatu tariki 4 Mutarama 2025

Hazagenda abanyeshuri bo mu Turere twa Huye na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, Mu Ntara y’Iburengerazuba hazagenda abo mu Turere twa Nyabihu na Rubavu, mu Ntara y’Amajyaruguru hazagenda abo mu Turere twa Rulindo na Gakenke naho mu Ntara y’Iburasirazuba hagende abo mu Turere twa Rwamagana na Kayonza.

Ku Cyumweru tariki 5 Mutarama 2025

Hazagenda abanyeshuri bo mu Turere twa Nyanza na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba naho mu Ntara y’Iburasirazuba hazagenda abo mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo.

Ku wa Mbere tariki 6 Mutarama 2025

Hazagenda abanyeshuri bo mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge two mu Mujyi wa Kigali, abo mu Turere twa Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, abo mu Turere twa Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba n’abo mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’abanyeshuri bo mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.

NESA yasabye ababyeyi kuzubahiriza ingengabihe bakohereza abana ku gihe birinda umuvundo, bakajya bava mu rugo mbere ya saa tatu kuko saa cyenda ahategerwa imodoka hazajya hafungwa.

Banasabwe gutegurira abana ibikoresho bikenerwa ku ishuri no kubaha amafaranga y’urugendo bazifashisha ubwo bazaba bagarutse mu biruhuko.

NESA yasabye ubuyobozi bw’amashuri gutangira imyiteguro y’abanyeshuri bakora isuku ku mashuri, kubashakira ibyo bazarya ndetse n’izindi nzego zose zasabwe ubufatanye kugira ngo amasomo azatangire neza.

TANGA IGITECYEREZO

  • NOR
    December 27, 2024 at 8:03 pm Musubize

    Ubuse uturere batashyizemo bazigimira murugo?

    • Aline
      December 31, 2024 at 7:36 am Musubize

      Ese kubera iki kigali itaha mbere buri gihe ikanasubira ku ishuri nyuma yabandi iyo ni injustice

      • KABERA Cedrick
        January 3, 2025 at 9:10 am Musubize

        Andika Igitekerezo hano
        TV yacu irabigusubiza neza reba kuri E.SE.KI.VOICE URASUBIZWA

    • Ishimwe Divin
      December 31, 2024 at 10:04 am Musubize

      Nyamasheke na rusizi birihe tuzigimire
      murugo

    • Ishimwe Divin
      December 31, 2024 at 10:04 am Musubize

      Nyamasheke na rusizi birihe tuzigimire
      murugo

  • Ndayishimiye fabrice
    December 28, 2024 at 2:44 pm Musubize

    Nibyiza kutumenyesha mbere murakoze

  • Devota Nyiramafishi
    December 28, 2024 at 6:43 pm Musubize

    Ese mwatubabariye abana bakazagenda kuri 15 ?

  • Devota Nyiramafishi
    December 28, 2024 at 6:45 pm Musubize

    Mwatubabariye abana bakazagenda kuri 15?

  • Niyonshuti fiston
    December 29, 2024 at 8:14 pm Musubize

    Murakoze cyane kutumenyesha igihe

  • Uwumukiza Jules
    December 29, 2024 at 9:10 pm Musubize

    Nibyiza kutumenyesha kare murakoze!

  • Paccy
    December 30, 2024 at 8:53 am Musubize

    Bazatangire kugenda ku 9

  • Ishimwe Divin
    December 31, 2024 at 10:06 am Musubize

    Nyamasheke na rusizi birihe tuzigumire murugo

  • Ishimwe Divin
    December 31, 2024 at 10:06 am Musubize

    Nyamasheke na rusizi birihe tuzigumire murugo

  • Mugisha Jacques
    December 31, 2024 at 11:21 am Musubize

    Nyamasheke na rusizi ?

  • IRAKOZE Patrick
    December 31, 2024 at 12:19 pm Musubize

    Thank you very much for your timely updates.

    He is your student from EFA Nyagahanga TSS.

  • Isaac
    December 31, 2024 at 3:57 pm Musubize

    Ese abo muri kirehe bazagenda ryari?

  • Mugisha Jacques
    December 31, 2024 at 6:02 pm Musubize

    Nyamasheke na rusizi tuzigumira murugo?

  • KWIZERA Yvan
    January 1, 2025 at 2:56 pm Musubize

    Nyamasheke na rusizi bazigumire murugo

  • mukayiranga
    January 1, 2025 at 8:53 pm Musubize

    Rusizi na Nyamasheke bazagenda ryari

  • Muhoza sage
    January 2, 2025 at 8:07 am Musubize

    Uno mwaka 2025 kubanyeshuri bari mumwaka wama shuri wagatatu wisumbuye nizihe ngamba shya mwabashiriyeho kubyerekeye namanota yikizamini cya leta

  • Muhoza sage
    January 2, 2025 at 8:07 am Musubize

    Uno mwaka 2025 kubanyeshuri bari mumwaka wama shuri wagatatu wisumbuye nizihe ngamba shya mwabashiriyeho kubyerekeye namanota yikizamini cya leta

  • Bikorimana Dany
    January 2, 2025 at 12:02 pm Musubize

    Murakoze cyane kutumenyesha igihe tuzatangirira Kandi mbifurije umwaka mushya kurimwe nimiryango yanyu.

  • Anonymous
    January 3, 2025 at 9:22 am Musubize

    Mwarakoze kutumenyesha kare

  • Pacifique
    January 11, 2025 at 8:23 am Musubize

    Mwazadufashije abanyeshuri bacumbika mukigo bagasoza gutaha igihe abiga bataha basoreje??

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA