NESA yatangaje gahunda y’uko abanyeshuri bazataha bajya mu biruhuko
Uburezi

NESA yatangaje gahunda y’uko abanyeshuri bazataha bajya mu biruhuko

NYIRANEZA JUDITH

March 30, 2025

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje gahunda y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa mu gihe cyo kujya mu biruhuko by’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri, kuva tariki ya 3 Mata 2025 kugeza ku ya 6 Mata 2025.

Ku wa Kane tariki ya 3 Mata 2025

Hazagenda abanyeshuri biga mu bigo byo mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugengemu Mujyi wa Kigali, Huye na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, Noororero Mmu Ntara y’Iburengerazuba Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’lburasirazuba kamwe na  Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.

Ku wa Gatanu tariki ya 4 Mata 2025

Hazagenda abanyeshuri biga mu bigo byo mu Turere Rugango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, Rubavu na Nyabihu mu Ntara y’lburengerazuba, Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’lburasirazuba.

 Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Mata 2025

Hazataha abanyeshuri bo mu Turere twa Karongi na Rutsiro mu Ntara y’lburengerazuba , Nyanza na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Rulindo na Gakenke Imu Nara y’Amajyaruguru Ngoma na Kirehe Intara y’lburasirazuba

Ku Cyumweru tariki ya 6 Mata 2025

Muhanga na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo,  Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’lburengerazuba Bugesera mu Ntara y’lburasirazuba na Gicumbi mu Ntara y’amajyaruguru.

Ibigo by’amashuri bisabwa kubahiriza ingengabihe bikohereza abana kare ngo bashyike mu miryango butarira, ababyeyi bakaba barahaye abana amafaranga y’ingendo.

Abashinzwe uburezi mu Turere no mu Mirenge basabwa gukurikirana igikorwa cyo gusubiza abanyeshuri mu rugo iwabo no gukurikirana ko ayo mashuri yabasubijeyo ku gihe.

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri stade ‘Kigali Pele Stadium’  i Nyamirambo zibajyana aho bataha.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA