NFPO yagaragaje ko kutavuga rumwe n’ubutegetsi atari ukurwana
Amakuru

NFPO yagaragaje ko kutavuga rumwe n’ubutegetsi atari ukurwana

KAMALIZA AGNES

April 13, 2026

Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) ryagaragaje ko kutavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda atari ukurwana cyangwa kwangiza ibyo u Rwanda rwagezeho, ahubwo ari ugutanga ibitekerezo no gushaka ibisubizo by’ibibazo bihari.

Ubutumwa bwatanzwe n’Umuvugizi w’iryo huriro Dr. Frank Habineza kuri uyu wa 13 Mata 2026, ubwo hasozwaga Icyumweru cy’Icyunamo  hanibukwa Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko icyo bashyigikiye ari ubwumvikane.

Yagaragaje ko  kutavuga rumwe n’ubutegetsi bitavuze gusenya ibyagezweho nyuma  y’imyaka 32 hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Dr. Habineza yavuze ko kutavuga rumwe ari ugutanga ibitekerezo no gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije Igihugu, kandi bakabikora bazirikana ko u Rwanda rwagize amateka mabi ya politiki yatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Kutavuga rumwe n’ubutegetsi  mu Rwanda si ukurwana cyangwa kwangiza ibyo abantu bagezeho biyubaka nyuma y’imyaka 32 u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Kutavuga rumwe kwacu ni ugutanga ibitekerezo ni ugushaka ibisubizo ku bibazo bihari. Kutavuga rumwe kwacu bigomba kubaha ibyo abantu bemeranyijeho, n’amahame buri wese agomba kugenderaho no kurinda kuko adufasha gukomeza kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Yagaragaje ko imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda yishimira ko buri wese agira uruhare   mu miyoborere, hakabaho gusangira ubutegetsi hatabayeho kwikanyiza ndetse yose uko ari 11 ikaba ihagarariwe mu Nteko Ishinga Amategeko no mu zindi nzego z’ubuyobozi bw’Igihugu.

Dr. Habineza yavuze ko kuba bafite aho bahurira bakajya inama ndetse bakungurana ibitekerezo ku bibazo byugarije Igihugu bitabuza imitwe ya Politiki kwigenga cyangwa kubona ibintu mu buryo butandukanye n’ubwo undi ubibonamo.

Yagaragaje kandi ko  u Rwanda rukomeje kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi b’umutwe washinzwe n’abasize bakoze Jenoside mu 1994 mu Rwanda (FDLR) asaba abakibundabunda mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC)  n’ahandi ku Isi gutahuka. Yagize ati: ”Nta Munyarwanda ukwiye guhera ishyanga. Abo Banyarwanda bagizwe imbohe nibatahe kuko mu Rwanda ari amahoro.”

Umuvugizi wa NFPO  yongeyeho ko  mu gihe u Rwanda rukataje mu kwiteza imbere,  Imitwe ya Politiki isaba  abayoboke bayo  gukomeza kwamagana  mu buryo bwose  abashaka kugarura politiki z’urwango mu Rwanda, baba abiyita Abanyapolitiki b’Abanyarwanda  cyangwa Abanyamahanga bari mu Karere u Rwanda ruhereyemo no hirya no hino ku Isi.

Dr. Habineza yagaragaje ko biyemeje gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu no kurinda ibyo cyagezeho asaba urubyiruko kwamagana abababibamo urwango. Ati: ”Nsaba urubyiruko kwirinda uwo ari we wese washaka kubazanamo amacakubiri cyangwa kubarangaza. Ndabasaba kugira ubushishozi buhagije kuko ibishobora kubashuka no kubangiriza ubuzima ari byinshi.”

Dr. Habineza yashimangiye ko ubuyobozi bubi u Rwanda rwagize mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari bwo bworetse Igihugu, buzana politiki y’urwango n’amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagaragaje ko bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bazize uko bavutse, abanyapolitiki  n’abarwanyije ibitekerezo bibi by’urwango banga ingoma y’igitugu bigatuma bicwa. Yongeyeho ko nyuma y’imyaka 32 u Rwanda rugendera kuri politiki y’ubwumvikane ishyira imbere ibiganiro bya politiki, irangwa no kujya inama, koroherana no guharanira ubumwe bw’Igihugu.

Imiryango y’abaruhukiye mu Rwibutso rwa Rebero yabahaye icyubahiro

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA