Ngabo Karegeya abona urubyiruko rukerensa umutekano na murandasi Igihugu cyaruhawe
Imibereho

Ngabo Karegeya abona urubyiruko rukerensa umutekano na murandasi Igihugu cyaruhawe

MUTETERAZINA SHIFAH

November 28, 2025

Umushumba wo mu Bigogwe mu Karere ka Nyabihu Ngabo Karegeya, wamamaye mu bukerarugendo bushingiye ku nka, yagaragaje ko urubyiruko rw’u Rwanda rutabyaza iterambere amahirwe rwahawe arimo umutekano urambye na murandasi (internet) igera henshi mu gihugu.

Karegeya washinze sosiyete ikora ubukerarugendo bushingiye ku nka yise ‘ Ibere rya Bigogwe’ yabivugiye mu kiganiro yahaye abitabiriye igitaro cy’urwenya GEN-Z Comedy, mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo.

Karegeya yivugira ko yavukiye mu Bigogwe ho mu Karere ka Nyabihu aho yaje i Kigali aje kwiga muri Kaminuza, abantu baganiraga na we bamubaza iwabo akavuga mu Bigogwe icyakora akababazwa no kumva abantu batahazi asanga akwiye gushaka icyatuma hamenyekana.

Ngabo akomeza avuga ko ubwo icyorezo cya Covid-19 cyadukaga ku Isi, yatashye iwabo, akajya afata amashusho y’inka yoroye, akabikora  umunsi ku munsi, mu gihe yabaga ari mu bikorwa bitandukanye byo kuzitaho,  birimo gukama n’ibindi byo kuzikenura.

Yavuze ko ayo mashusho yasangizaga   abamukurikira ku rubuga rwa X ndetse abantu bakayishimira nyuma aza kubikuramo igitekerezo cyo kubikora nk’ubukerarugendo bushingiye ku nka, kubera amatsiko yabonaga abantu babaga bafite ashingiye ku bibazo bamubazaga.

Ubwo yari umutumirwa mu gitaramo GEN-Z Comedy show, mu gace ka ‘Meet me to Night’ Ngabo yabajijwe amahirwe abona ari mu Rwanda ariko urubyiruko rutabyaza umusaruro.

Ati: “Amahirwe ahari uyu munsi ku rubyiruko Murandasi (Internet) mu Rwanda irahendutse ku buryo wabishatse wayibyaza umusaruro.

Nanjye ni yo nakoresheje bituma abantu bamenya mu Bigogwe barahakunda barahasura. Ikindi dufite umutekano ku buryo kurara mu Bigogwe muri iriya misozi ntabancungira umutekano twashyizeho nka twe ubwacu,  ariko tuba twizeye umutekano w’Igihugu cyacu, ubwo rero wawubyaza umusaruro ugakora ubucuruzi bwawe.”

Ngabo avuga ko kubera gutinda mu nka no kuzikunda, yisanze asobanurira abantu ibyazo, abaje kuzisura akabigisha umuco nyarwanda ujyanye n’inka nko gukama, kuzitaho no gusabana na zo.

Yashimangiye ko abona bishimye cyane bityo  umubare w’abazisura na wo ukomeza kwiyongera.

Bigogwe ni agace gaherereye mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe kagizwe n’inzuri zororerwamo inka ari na zo ubukerarugendo buhakorerwa bushingiyeho.

Muri Mutarama 2023, Guverinoma y’u Rwanda yahaye ubutaka buri mu mutungo bwite wa Leta Isosiyete Ibere rya Bigogwe Tourism Company Ltd, yashinzwe na Ngabo Karegeya ari na we Muyobozi Mukuru wayo.

Ubwo butaka yabuhawe na Leta ngo yagurireho umushinga we wa ’Visit Bigogwe’ wo kugaragaza indi sura y’ubwiza bw’u Rwanda binyuze mu bukeragendo bushingiye ku nka, ukorera ku musozi wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu.

Ubu bukerarugendo bwitabirwa n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi byiganjemo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza na Israel.

Karegeya yigeze gutangaza ko bitarenze muri uyu mwaka wa 2025 Sosiyete ya Ibere rya Bigogwe izaba yujuje inzu ndangamurage y’amateka ashingiye ku bworozi bw’inka ndetse amurika igishushanyo mbonera cyayo.

Mu byo abasuye Ibere rya Bigogwe biga harimo no gukama
Karegeya yahaye ikiganiro abitabiriye GEN-Z Comedy Show

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA